Siporo

Nyuma y’imyaka hafi 4 Rayon Sports yatsinze APR FC (AMAFOTO)

Nyuma y’imyaka hafi 4 Rayon Sports yatsinze APR FC (AMAFOTO)

Rayon Sports yaherukaga gutsinda APR FC muri 2019, yayitsinze 1-0 cya Ngendahimana Eric.

Imikino yari ishize ari 7 Rayon Sports itabasha gutsinda APR FC. APR FC yatsinzemo 7 banganya 2. Rayon Sports iheruka gutsinda APR FC tariki ya 20 Mata 2019, hari muri shampiyona ya 2018-19 ari na bwo iheruka igikombe cya shampiyona.

Ibirometero 125.1, Kigali-Huye ni byo umuntu wifuzaga kureba umukino w’abakeba mu Rwanda uhuza APR FC na Rayon Sports yagombaga gukora.

Saa 9h02’ ni bwo imodoka yari itwaye umunyamakuru wa ISIMBI yerekeza i Huye kuri uyu mukino wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye yari ihagurutse i Kigali.

Byari ku Cyumweru, ariko mu nzira nta ndirimbo nka "Tuje Iwawe Nyiringoma" zumvikanaga, ahubwo humvikanaga amajwi menshi y’abafana b’aya makipe bari berekeje i Huye bamwe bati "Nyamukandagira mu kibuga kirasa imitutu" abandi bati "Bakunda Rayon na yo ikabakunda".

Imodoka utabara umubare z’abafana ni zo zahagurutse i Kigali zerekeza i Huye gushyigikira aya makipe harimo n’imodoka imwe izwi nka "Visit Rwanda" ya Kigali Tours imenyerewe kuzengurutsa abantu umujyi wa Kigali, itsinda rya bafana ba APR FC rya "Online Fan Club" ryemeye ryishyura ibihumbi 800 by’amafaranga y’u Rwanda bayitwara i Huye.

Kuva Kigali kugera Huye, ku muhanda hari huzuye abantu bari baje gutera ingabo mu bitugu abafana bagenzi ba bo nubwo bo batabashije kwerekeza i Huye.

Saa 12h 42’ ni bwo imodoka yari isesekaye mu Mujyi wa Huye, morale yari yose, umujyi wari washyuhijwe n’abafana b’aya makipe.

Nubwo umukino utari wabereye i Kigali ahazwi ko ari ho aya makipe agira abafana benshi, gusa Stade Mpuzamahanga ya Huye yari yuzuye, gusa APR FC yagaragazaga kuba ari yo ifite abafana benshi.

Wari umukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2022-23, Rayon Sports yari yagaruye muri 11 abakinnyi 3 bari bamaze iminsi mu mvune ari bo; Kapiteni Rwatubyaye Abdul, Mbirizi Eric na Onana Léandre.

APR FC umutoza Ben Moussa yari yahisemo kubanza mu kibuga Manishimwe Djabel, kapiteni we wari umaze igihe asimbura ndetse yari yanagaruye Buregeya Prince utarakinnye umukino wa Sunrise FC kubera imvune.

Umukino watinze gutangira iminota 2 kubera ko izamu ritari rimeze neza. Saa 15h02’ ni bwo Ruzindana Nsoro yatangije umukino.

Ku munota wa 6, Niyibizi Ramadhan yagerageje uburyo bwa mbere ariko umupira unyura hanze y’izamu rya Rayon Sports ryari ririnzwe na Hakizimana Adolphe. Ku munota wa 10 Ramadhan yongeye kugerageza andi mahirwe ariko na bwo unyura hanze y’izamu.

Mbirizi Eric yahawe ikarita y’umuhondo ku munota wa 11 ku ikosa yakoreye Ruboneka Jean Bosco.

Bizimana Yannick yahushije uburyo bwabazwe ku munota wa 20 ku mupira wari uhinduwe na Manishimwe Djabel ariko ashyizeho umutwe unyura hejuru y’izamu.

Rayon Sports yabonye amahirwe ya mbere ku munota wa 23 ku mupira Luvumbu yacomekeye Esenu ariko ateye unyura hanze ya ryo.

Nyuma yo guhererekanya neza ku bakinnyi ba Rayon Sports, Onana Léandre yagerageje ishoti ku munota wa 26 ariko umunyezamu Ishimwe Pierre arawufata.

Hakizimana Adolphe yarokoye Rayon Sports ku munota wa 27 nyuma y’ishoti yari aterewe na Bizimana Yannick inyuma y’urubuga rw’amahina ariko awohereza muri koruneri itagize icyo itanga.

Byiringiro Lague yagerageje ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ku munota wa 29 ariko rinyura hanze y’izamu.

Ruboneka Jean Bosco yahawe ikarita ya mbere y’umuhondo ku ruhande rwa APR FC ku munota wa 30, ni ku ikosa yari akoreye Onana.

Iri kosa ryaje kuvamo igitego cya Rayon Sports Sports aho Luvumbu yayiteye maze Eric Ngendahimana atera mu izamu Ishimwe Pierre awukuramo ariko Nsoro avuga ko wari warenze umurongo.

Byiringiro Lague yahawe ikarita y’umuhondo ku munota wa 42 ku ikosa yakoreye Ojera Joackiam. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1 cya Rayon Sports ku busa bwa APR FC.

APR FC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Manishimwe Djabel na Byiringiro Lague bahaye umwanya Ishimwe Anicet na Ishimwe Fiston.

Ni impinduka zitagize icyo zifasha cyane APR FC kubera ko mu minota ya mbere y’igice cya kabiri Rayon Sports yari iyiri hejuru.

Ngendahimana Eric yahawe ikarita y’umuhondo ku munota wa 60 ku ikosa yakoreye Ishimwe Fiston.

APR FC yongeye gukora izindi mpinduka 2 ku munota wa 67, Niyibizi Ramadhan na Bizimana Yannick bahaye umwanya Nshuti Innocent na Mugunga Yves.

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis yakoze impinduka za mbere ku munota wa 76, Luvumbu, Onana na Mbirizi bahaye ukwanya Ndekwe, Hadji na Kanamugire Roger. APR FC yakoze iminduka za nyuma ku munota wa 83 Ishimwe Fiston wagize ikibazo yahaye umwanya Mugisha Gilbert.

Ku munota wa nyuma APR FC yahushije igitego ku mupira Claude yahinduye, Nshuti Innocent agashyiraho umutwe Adolphe akawukuramo, Mugunga yasonzemo nabwo bawukuramo. Umukino warangiye ari 1-0.

Gutsinda uyu mukino kwa Rayon Sports bivuze ko isoje umunsi wa 19 ari iya 4 n’amanota 36 inganya na Gasogi United ya 3 na AS Kigali ya 2 mu gihe APR FC ikiyoboye urutonde n’amanota 37.

11 babanjemo ku mpande zombi

APR FC: Ishimwe Pierre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Buregeya Prince, Niyigena Clement, Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Bonheur, Manishimwe Djabel, Niyibizi Ramadhan, Byiringiro Lague na Bizimana Yannick

Rayon Sports: Hakizimana Adolphe, Ganijuru Elie, Mucyo Junior Didier, Rwatubyaye Abdul, Mitima Isaac, Ngendahimana Eric, Mbirizi Eric, Onana Léandre, Ojera Joackiam, Luvumbu Heritier na Musa Esenu

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top