Siporo

Nyuma ya Kévin Monnet – Paquet na rutahizamu Rafael York ashobora kutitabira ubutumire bw’Amavubi

Nyuma ya Kévin Monnet – Paquet na rutahizamu Rafael York ashobora kutitabira ubutumire bw’Amavubi

Nyuma y’uko rutahizamu watandukanye na Saint Etienne, Kévin Monnet – Paquet atarasubiza ubutimire bw’ikipe y’igihugu Amavubi, na rutahizamu Rafael York wa AFC Eskilstuna muri Sweden ashobora kutaza.

Aba bombi bari mu bakinnyi Mashami Vincent yahamgaye guhangana na Centre Afrique tariki ya 4 na 7 Kamena 2021 mu Rwanda.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko aba bakinnyi bombi kugeza ubu umutoza atazi niba bazaza cyangwa se bazaza kuko nka Kévin Monnet – Paquet we atarasubizi ubutimire yohererejwe.

Aramutse ataje akaba byaba ari inshuro ya kabiri kuko Mashami Vincent yari yamuhamagaye ku mukino wa Cape Verde mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021 nabwo ntiyaza.

Kuri rutahizamu Rafael York u Rwanda rukaba rwaramurwaniraga na Angola nayo yamwifuzaga ariko akaba yari yemereye umutoza Mashami Vincent ko azakinira u Rwanda.

Amakuru avuga ko nyuma yo kwemera yohererejwe ubutumire ndetse akanasubiza ariko yabazwa igihe azazira kugira ngo bamenye itike bamukatishiriza ariko akaba atarasubiza.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu munsi ari bwo biri bumenyekane niba aba basore bazaza cyangwa se batazaza.

Andi makuru ataremezwa n’ababishinzwe kuri uyu rutahizamu, aravuga ko impamvu ataza ari uko yanduye icyorezo cya Coronavirus.

Rafael York ashobora kutitabira ubutumire bw’Amavubi
Kevin Monnet Paquet ntarasubiza ubutumire bw'Amavubi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Ntuza
    Ku wa 4-06-2021

    iyi nkuru mwakoresheje ifoto itariyo! uyu ni Ngwabije si Rafael york

  • Ntuza
    Ku wa 4-06-2021

    iyi nkuru mwakoresheje ifoto itariyo! uyu ni Ngwabije si Rafael york

  • Hassan kerry
    Ku wa 3-06-2021

    Abobasore mashami ahamagara ntibaze ko numva Atari abanyarwanda mashami ashingira kucyi abahamagara

  • Nzabandora phocas
    Ku wa 3-06-2021

    Aba baginga babahatira kuza gukinira igihugu bakoresheje abahari,reba nkuwo money paquet binginze kuva cyera nanubu ageze muzabukuru yarinangiye baramushakaho iki ko nikipe akinira ibitego bye byarumbye

To Top