Siporo

Nyuma yo gusezera APR FC, Danny Usengimana ashobora gusinyira indi kipe y’i Kigali

Nyuma yo gusezera APR FC, Danny Usengimana ashobora gusinyira indi kipe y’i Kigali

Nyuma y’uko rutahizamu Danny Usengimana afashe umwanzuro wo gusezera APR FC ntayongerere amasezerano, amakuru avuga ko uyu rutahizamu ashobora kwerekeza muri Police FC yagiriyemo ibihe byiza ndetse n’ibiganiro bigeze kure.

Nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona cya 2020-2021, Danny Usengimana yasezeye ku mutoza n’abakinnyi bagenzi be ababwira ko mu mwaka utaha w’imikino wa 2021-2022 bazaba batari kumwe kuko yafashe umwanzuro wo kuba atakongera amasezerano.

Nyuma nibwo hahise haza inkuru y’uko yifuzwa na Rayon Sports, gusa amakuru ISIMBI yamenye ni uko nta biganiro yigeze agirana n’iyi kipe.

Amakuru akaba avuga ko we n’ikipe ya Police FC yatumye amenyekana, yandikiyemo amateka(yabereye rutahizamu watsinze ibitego byinshi), ibiganiro bigeze kure ngo abe yayerekezamo.

Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko uyu rutahizamu byinshi bamaze kubyumvikana ndetse igisigaye ari ukuba yashyira umukono ku masezerano yo gukinira iyi kipe yaherukagamo muri 2018.

Danny Usengimana w’imyaka 25, muri Gashyantare 2019 nibwo yerekanywe nk’umukinnyi wa APR FC, hari nyuma yo kuva muri Singida United yo muri Tanzania yagiyemo avuye muri Police FC.

Danny Usengimana yamaze gufata umwanzuro ko atazakomezanya na APR FC
Danny Usengimana mu muryango usubira muri Police FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Goal
    Ku wa 5-07-2021

    Raise Danny nagende yaraturumbiye ntako atagize

IZASOMWE CYANE

To Top