Siporo

Nyuma yo gusezererwa kw’Amavubi, Ange Kagame yagaragaje amarangamutima ye anenga imisifurire

Nyuma yo gusezererwa kw’Amavubi, Ange Kagame yagaragaje amarangamutima ye anenga imisifurire

Ubwo abasore b’Amavubi muri Cameroun bari bafashwe n’ikiniga abandi amarira shoka, mu Rwanda agahinda n’umubabaro byari byose nyuma yo gusezererwa muri ¼ cya CHAN batsinzwe na Guinea 1-0. Ange Kagame ni umwe mu bagaragaje akababaro ke gashingiye ku misifurire abona itari iya kinyamwuga yaranze uyu mukino.

Uyu mukino wa ¼ wabereye mu Mujyi wa Limbe muri Cameroun, wabaye saa tatu z’ijoro z’ejo hashize, waje kurangira Amavubi atsinzwe igitego 1-0 cyatsinzwe na Morlaye Sylla ku munota 59 kuri kufura.

Muri rusange ntabwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakinnye neza nk’uko abanyarwanda bari babyiteze bashingiye ku mukino usoza itsinda bakinnyemo na Togo.

Ntabwo wari umukino mwiza ku Rwanda n’ubwo bagerageje gusatira ariko nta mahirwe menshi babonye n’ayo babonye kuyabyaza umusaruro byaranze, guhererekanya ngo bareme uburyo bw’igitego ntibyabakundiye.

Ni umukono wabonetsemo amakarita 2 y’imituku, iyahawe Mory Kante wa Guinea ku munota wa 14 ku ikosa yakoreye Jacques Tuyisenge, Olivier Kwziera na we yaje guhabwa ikarita itukura ku munota wa 56 ku ikosa yakoreye rutahizamu wa Guinea, ikarita itavuzweho rumwe.

Umusifuzi Samir Guezzaz ukomoka muri Moroc wasifuye uyu mukino, ntiyagiye yemeranywa na benshi bitewe n’ibyemezo yagiye afata byatumye umukino utagenda nk’uko wari bugende.

Yashinjwe gusa nk’ubogamira kuri Guinea cyane aho yagiye asifura amakosa amwe n’amawe u Rwanda atariyo, guha abakinnyi amakarita, nk’ikarita y’umuhondo yahaye Muhadjiri, mu mashusho bigaragara ko nta kosa yari yakoze.

Ku ikarita itukura yahawe Olivier Kwizera ku ikosa yakoreye rutahizamu Yakhouba Barry, n’ubwo nayo umusifuzi yifashishije VAR, nabwo bigaragara ko nta hantu na hamwe yigeze akora kuri uyu rutahizamu.

Ange Kagame, umukobwa Perezida Paul Kagame, wakiranye uyu mukino umunota ku munota ni umwe mu batariye iminwa bagaragaza amarangamutima yabo aho mu butumwa butandukanye yagiye ashyira kuri Twitter, yashinje umusifuzi kuba nyirabayazana wo gusezererwa kw’Amavubi.

Avuga ku butumwa bw’umunyamakuru Usher Komigisha yashyize kuri twitter avuga ko Guinea isezereye u Rwanda yagize ati“ubufasha butabarika butangaje bahawe n’umusifuzi.”

Yakomeje avuga ko mu buzima bwe ari ubwa mbere yabona imisifurire nk’iyo yabonye.

Ange Kagame kandi mu gukomeza kugaragaza amarangamutima ye yavuze ko n’umusifuzi akwiye guhabwa umwambaro wa Guinea akabakinira ku mugaragaro.

Uburyo VAR yakoreshejwemo muri uyu mukino nabyo ntabwo yabyemeye, aho yavuze ko yakoreshejwe nabi.

.

Si Ange Kagame gusa, Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly ndetse na Bamporiki Edouard bagagaje kutishimira imisifurire.

Umutoza Mashami Vincent ntiyemeranya n’imisifurire cyane nko ku ikarita yahawe Kwizera Olivier.

Yagize ati“Ikosa twaboneyeho ikarita y’umutuku ababibonye babibonye ko Olivier nta kosa yigeze akorera uriya mukinnyi, ariko umukinnyi yabaye umuhanga cyane yakiniye ku bwenge bw’abasifuzi ngira ngo yabarushije ubwenge niba ariko navuga, babona kufura barayitsinda dutakazamo n’umukinnyi, byatumye umukino utatugendekera neza. Tugomba kubyemera ntabwo twajya kurega, ntabwo twajya kurega VAR.”

Abantu batandukanye by’umwihariko abakunzi b’ikipe y’igihugu, bagiye bagaragaza kutishimira imyitwarire y’umusfuzi.

Igitego Guinea yatsinze u Rwanda rugahita rusezererwa
Umusifuzi Samir yanenzwe na Ange Kagame
Ikarita yahawe Kwizera Olivier ntiyavuzweho rumwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Jamed
    Ku wa 1-02-2021

    Kuki abanyarwanda igihe cyose twifuza kwicara munyanya itadukwiriye!
    Ahubwo uriya musifuzi bakabaye bamunenga ko atatanze amakarita yose yagombaga guhabwa amavubi,amakosa yakozwe yirengagije niyo menshi,iriya red card yari yo,kandi kubona uwo muhanganye abonye rouge kumunota wa 14 ntumutsinde kumunota wa 59 yakuvutura uti banyibye!
    Iyi niyo football izajya igaragaza ko iyo mu Rwanda yangiritse nkuko mubizi

  • Jamed
    Ku wa 1-02-2021

    Kuki abanyarwanda igihe cyose twifuza kwicara munyanya itadukwiriye!
    Ahubwo uriya musifuzi bakabaye bamunenga ko atatanze amakarita yose yagombaga guhabwa amavubi,amakosa yakozwe yirengagije niyo menshi,iriya red card yari yo,kandi kubona uwo muhanganye abonye rouge kumunota wa 14 ntumutsinde kumunota wa 59 yakuvutura uti banyibye!
    Iyi niyo football izajya igaragaza ko iyo mu Rwanda yangiritse nkuko mubizi

  • Prince Eric
    Ku wa 1-02-2021

    var irarengana
    kuko siyo yafashe umwanzuro
    ni umusifuzi mubi

  • Prince Eric
    Ku wa 1-02-2021

    var irarengana
    kuko siyo yafashe umwanzuro
    ni umusifuzi mubi

  • Sylv
    Ku wa 1-02-2021

    Twagambaniwe biragaragara

  • Sylv
    Ku wa 1-02-2021

    Twagambaniwe biragaragara

  • Sylv
    Ku wa 1-02-2021

    Ndababaye

  • Nkurunziza
    Ku wa 1-02-2021

    Urwanda ntamupira rugira nibecyare umusifuzi azira ubusa

  • Ndagijimana olivier
    Ku wa 1-02-2021

    Nibyo twagize amahirwe badutanga kubona ikarita itukura . Nitwinjira mumukino vuba.ariko kurundi ruhande umusifuzi yabogamiye amavubi.kuko ibyinshi byaramafuti.kurimuhagiri.sibyo

  • Nsengiyaremye Alexis
    Ku wa 31-01-2021

    Mubyukuri bakunzi baruhago dutewe agahinda nimisifurire yomuri Africa kuko niyo ituma umupira wafurika udatera imbere umupira ntamafaranga ntacyo byagufasha ndasaba fifa ko yakurikirana neza umukino wa 1/4urangiye wahuzaga urwanda na Guinea kuko habayemo gusifurirwa nabi bafatire ibyemezo bikakaye uwomusifuzi kuko birababaje cyaneeee!!!

IZASOMWE CYANE

To Top