Siporo

Nyuma yo gutsinda APR FC, Baale wa Rayon Sports yihaye intego zitoroshye, icyo yasabye abafana

Nyuma yo gutsinda APR FC, Baale wa Rayon Sports yihaye intego zitoroshye, icyo yasabye abafana

Rutahizamu wa Rayon Sports ukomoka muri Uganda, Charles Baale yihaye intego zo guhesha iyi kipe igikombe cya shampiyona no kuyifasha kwitwara neza mu mikino Nyafurika.

Ku wa Gatandatu tariki ya 12 Kanama, Rayon Sports yari yakinnye na APR FC muri Super Cup umukino warangiye batsinze APR FC 3-0.

Ni umukino wakinwe na rutahizamu ukomoka muri Uganda Charles Baale, Rayon Sports iheruka kugura ndetse ni na we watsinze igitego cya mbere cy’iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

Nyuma y’uyu mukino, Charles Baale yabwiye ISIMBI ko yishimiye gutsindira Rayon Sports igitego cye cya mbere. Ati “ndumva nishimye, ndishimye cyane ku bw’igikombe twegukanye n’igitego cyanjye cya mbere.”

Yakomeje avuga ko ubu umukoro ukurikiyeho kuri we ari ugufasha ikipe ye kwitwara neza mu mikino Nyafurika no kwegukana igikombe cya shampiyona.

Ati “Ubu urugamba rukurikiyeho ni ukugeza ikipe yanjye mu matsinda ya CAF Confederation Cup no kwegukana igikombe cya shampiyona.”

Yasabye abafana kwihanga kuko nabo ibyo barimo gukora ari bo babikorera. Ati “bihangane kandi batuze, tugiye gukora cyane ku bwabo.”

Charles Baale ni rutahizamu ukomoka muri Uganda wasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2 muri Nyakanga 2023, yaje muri iyi kipe asangamo abandi bakinnyi bagenzi be bakomoka muri Uganda nka Esenu Moussa, Ojera Joackiam ndetse n’umunyezamu Simon Tamale.

Charles Baale yahize kugeza Rayon Sports mu matsinda y'imikino Nyafurika
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Nizeyimana Manasseh
    Ku wa 14-08-2023

    Nkunda isimbi kubwubunyamwuga bwinshi mugira, ikindi nkunda saben pe, Imana ibahe umugisha!

IZASOMWE CYANE

To Top