Siporo

Nyuma yo kwirukana Aimable, Amavubi U15 yabonye Team Manager mushya

Nyuma yo kwirukana Aimable, Amavubi U15 yabonye Team Manager mushya

Nsabimana Jean Claude ni we wagizwe ’Team Manager’ mushya w’Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 15 yitegura CECAFA ni nyuma yo guhagarika Ntarengwa Aimable.

Ntarengwa Aimable wari Team Manager wa U15yasezerewe kuri iyi mirimo nyuma yo gusanga harakozwe amakosa aho byagaragaye ko hari abana baje mu ikipe y’igihugu barengeje iyi myaka.

Aimable nk’ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’iyi kipe wari ushinzwe no gushakira aba bana ibyangombwa, nyuma yo kugera mu mwiherero banatangiye imyitozo byaje kugaragara ko hari abana bagera kuri 6 babeshye imyaka abandi bafite imyirondoro itandukanye.

Mu bana basezerewe, batatu muri bo byagaragaye ko bafite imyirondoro ibiri mu gihe umwe afite itatu. Abandi babiri basanze barengeje imyaka 15.

Abakinnyi 23 bahamagawe bose bakaba barohereje amazina yabo mu Kigo cy’Igihugu cy’Indangamuntu (NIDA) kugira ngo hamenyekane imyaka yabo nyayo n’imyirondoro, imaze kuboneka bahise bayohereza mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Ntarengwa Aimable nk’umuntu wakurikiranaga iyi doasiye akaba ashinjwa kuba yaremeye ko abana bafite imiziro bajya mu mwiherero kandi yari abizi.

Nyuma yo gutumizaho abana 6 basimbura abari basezererwe, na Ntarengwa Aimbale akaba na we yarahise ahagarikwa.

Yahise asimbuzwa Nsabimana Jean Claude usanzwe uba kuri Komisiyo y’Amarashanwa muri FERWAFA ashinzwe umupira w’abagore.

Biteganyijwe ko ku munsi w’ejo ku wa Kane tariki ya 2 Ugushyingo 2023 ari bwo Amavubi azahaguruka mu Rwanda yerekeza muri Uganda ahazabera iri rushanwa kuva tariki ya 4-18 Ugushyingo 2023.

Nsabimana Jean Claude Team Manager mushya w'Amavubi U15
Ntarengwa Aimable yahagaritswe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top