Siporo

Oda Paccy aracyashengurwa n’uko Lick Lick yihakaniye inda yamuteye bari mu kiganiro kuri radio (VIDEO)

Oda Paccy aracyashengurwa n’uko Lick Lick yihakaniye inda yamuteye bari mu kiganiro kuri radio (VIDEO)

Umuraperi Uzamberumwana Pacifique uzwi nka Oda Paccy, yahishuye uburyo yababajwe bikomeye na Producer Lick Lick wahakanye inda yamuteye bari mu kiganiro kuri radio.

Ibi uyu muraperi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI cyagarutse ku buzima bwe bwite.

Oda Paccy yagiye agaruka ku buzima bugoye yanyuzemo, agahinda gakabije yagize n’ibindi.

Muri ibyo yahuye na byo harimo uburwayi yagize muri 2020 abantu bose baramutererana barimo n’inshuti yizeraga, muri uwo mwaka ni nabwo Sosiyete ye yafashaga abahanzi ya Ladies Empire na yo yahuye n’ibibazo bimubana byinshi.

Yanagarutse kandi ku gikomere akigendana yatewe n’umunyamakuru ndetse na Lick Lick.

Yavuze ko yatumiwe mu kiganiro cya radio yirinze kuvuga (ariko ni Isango Star), agahurirayo na Lick Lick yari atwitiye.

Yatunguwe n’uko umunyamakuru yabajije Lick Lick ko bivugwa Oda Paccy amutwitiye undi abitera utwatsi, ibintu byamuteye igikomere cyane.

Ati “Bantumiye kuri radio ntavuze izina mu gitondo, nsanga batumiye na Lick Lick twicaranye, umunyamakuru abaza Lick ngo ko bivugwa ko Paccy atwite? undi ati reka reka.”

Oda Paccy ngo yabuze ayo acira n’ayo amira, muri make abura icyo akora kuko yari abizi neza ko nubwo abihakanye yari abizi.

Ati “Njye nabuze icyo nkora, wasubiza iki nyine kandi uzi neza ko umuntu abizi? Biri mu bintu biba byarambabaje ariko abo bantu barambabaje cyane. Kuba bataransabye imbabazi ni ikintu gikomeye cyane.’’

Yakomeje avuga ko byamuteye igikomere akigendana na cyo nyuma y’imyaka irenga 10, yasabye uyu munyamakuru kuzamusaba imbabazi.

Ati“Ndabivuze nyuma y’imyaka irenga 10 n’indi. Barambabaje cyane. Hari muri cya gihe umuntu yumva akeneye abantu cyane ariko nyine ugasanga umuntu we icyo akeneye ni amakuru gusa.”

Muri 2011 ni bwo Paccy yabyariye Lick Lick umwana w’umukobwa yise Lynca Mbabazi.

Umubano waba bombi waje kuzamo ikibazo gikomeye kugeza aho muri 2012 Lick Lick yakoze indirimbo yise ’Ntabwo Mbyicuza’ amashusho yayo agaragara aca amafoto ya Oda Paccy. Paccy na we muri 2015 yakoze indi amusubiza na we ayita ’Ntabwo Mbyicuza.’

Oda Paccy yavuze uburyo akigendana n'igikomere yatewe na Lick Lick
Lick Lick ngo yamwihakaniye kuri radio
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top