Siporo

Ojera mutegereje nk’uko namwe mumutegereje - Mashami Vincent

Ojera mutegereje nk’uko namwe mumutegereje - Mashami Vincent

Umutoza wa Police FC, Mashami Vincent yavuze ko na we ategereje rutahizamu w’umugande, Joackiam Ojera nk’uko abandi bamutegereje atazi igihe azazira, gusa ngo yumvise ko hari ibiganiro arimo n’ubuyobozi bw’ikipe.

Joackiam Ojera muri Mutarama uyu mwaka nibwo yatandukanye na Rayon Sports yerekeza muri Al Mokawloon ariko asiga asinyiye Police FC kuzayikinira mu mwaka w’imikino wa 2024-25.

Yageze muri iyi kipe yo mu Misiri yitwara neza ariko mu mezi 6 yari yayisinyiye harimo ingingo ko niyitwara neza amasezerano bazahita bayongera bidasabye ibindi biganiro, amakuru avuga ko ari ko byagenze mu gihe Police FC yo yari imutgereje mu kwa 8 kuko ari bwo shampiyona ya Misiri yarangiye.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko yagerageje kumusabira ITC ariko Al Mokawloon yanga kumurekura ahubwo ihita yerekana ko akibafitiye amasezerano.

Umutoza Mashami Vincent yavuze ko ikibazo cya Ojera Joackiam ari ubuyobozi bwagisubiza neza we ko icyo agomba gukora ari ukumutegereza.

Ati "icyo kibazo ni ubuyobozi bwagisubiza, njye icyo ngomba gukora ni ugutegereza umukinnyi, igihe namubonye nzabona ibyo mvuga ariko nk’uko wabivuze ukuri ni uko adahari iyo aza kuba ahari uba wamubonye, wasanga hari ibitarajya mu buryo."

Yakomeje avuga ko arimo kuvugana n’ubuyobozi, ariko atazi ibyo barimo kuvugana.

Ati "ni uko barimo kuvugana, sinzi ibyo barimo kuvugana niba ari ibitari byararangiye na mbere, navuga ko mutegereje nk’abandi bose cyangwa nk’uko namwe mumutegereje."

Joackiam Ojera ni umwe mu bakinnyi bagaragaje ko nubwo ashoboye ariko na none ashobora kuba adashobotse kuko yagiye yumvikana mu tuntu tudasobanutse mu bijyanye no guhinduranya amakipe.

Ojera Joackiam ibye na Police FC ntibirasobanuka
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top