Siporo

Onana Léandre wa Rayon yatutse umufana ku muryango we

Onana Léandre wa Rayon yatutse umufana ku muryango we

Rutahizamu wa Rayon Sports, Léandre Onana Willy Essomba yatunguye benshi ubwo yatukanaga n’umufana kugera no ku muryango we.

Hari nyuma y’ubutumwa Rayon Sports yanyujije ku rukuta rwa yo rwa Instagram yihanganisha abakunzi b’iyi kipe ko impera z’icyumweru zitagenze neza.

Ubu butumwa Rayon Sports yashyizeho bwagiraga buti "ni ku wa Mbere. Umusaruro udashimishije ntuzahoraho. Reka tugaruke vuba."

Ubu butumwa bwagiye butangwaho ibitekerezo binyuranye kugeza aho umwe ukoresha amazina ya Kizza Idrissa yaje akagira ati "mugure abataka muve muri ibyo, kandi mubwire Onana we ko tumurambiwe, kuki buri kipe nkuru adutenguha, n’aho ubundi igikombe tuzacyumvira kuri radiyo."

Onana kwihangana byanye maze ahita aza n’uburakari bwinshi maze niko guhita amutuka igitutsi gikomeye.

Ati "Kizza Idrissa, G**** n’umuryango wa we, vayo ukine."

Aha ni ho hahise hava guterana amagambo gukomeye hagati ya Onana wari warakaye n’uyu mufana.

Kizza yahise amusubiza ati "turakwishyura ngo ukine gicucu, kora akazi ka we cyangwa ubireke nyagus****"

Onana yahise agira ati "Kizza uranyishyura? Niba utabasha gukina ceceka kandi niba warakaye ngwino ukine kigoryi."

Yunzemo ati "imitekerereze ya we igutegeka kwihisha inyuma ya telefoni utuvuga, genda ukine."

Kizza yahise amubwira ko atari umunyamwuga rero natuze.

Ati "uri umukinnyi utari umunyamwuga, tuza ufite ubumuga bwo kutagenda tugomba kubimenya. "

Onana yahise amusubiza ati "Kizza ntubone nacecetse ukavuga, ntuzi aho njya, naba inyamanywa inshuro 100 kukurenza, ibyo bishyire mu mutwe wawe, niba umupira w’amaguru woroshye ngwino ukine uzishyurwa, niba atari ibyo ceceka urebe."

"Ngwino ukine kinyamwuga, vayo unyereke uburyo uri umukinnyi w’umunyamwuga. "

Nyuma yo kubona uku guterana amagambo byafashe indi ntera, Rayon Sports yahise ifata umwanzuro wo gufunga ahatangirwa ibitekerezo kuri iyi post bari bashyizeho, ku buryo ubu nta muntu wemerewe kongera gutangaho ibitekerezo.

Habayeho guterana amagambo mu buryo bukomeye
Ahatangirwa ibitekerezo Rayon Sports yahise ihafunga
Onana yatukanye n'umufana karahava
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Jeff
    Ku wa 13-10-2022

    Football si intambara bavandimwe!

  • John
    Ku wa 10-10-2022

    Jye ndumva uwo mufana uwamutweteke ngo tumuhane kuko nibikwiye

IZASOMWE CYANE

To Top