Siporo

Onana yasezeye ku barayon mu marangamutima menshi, asaba imbabazi

Onana yasezeye ku barayon mu marangamutima menshi, asaba imbabazi

Umunya-comeroun wahoze ukinira Rayon Sports akaba yaramaze kwerekeza muri Simba SC, Willy Essomba Léandre Onana yabwiye abakunzi ba Gikundiro ko bazamuhora ku mutima.

Ni mu butumwa uyu rutahizamu usatira cyane anyuze ku ruhande uri mu nzira ajya muri Turikiya aho asanze Simba SC kwitegura umwaka w’imikino utaha yacishije ku rukuta rwe rwa Instagram.

Onana yavuze ko bimugoye gusezera igihugu yafataga nko mu rugo he ha kabiri nyuma ya Cameroun kuko yahagiriye ibihe byiza.

Ati "Banyarwanda bakundwa duhuriye kuri ruhago, birongoye kuvuga amagambo akurikira harimo no gusezera igihugu mfata nko mu rugo ha kabiri, nabayeho ubuzima bwiza mu Rwanda, nahagiriye inshuti, abavandimwe, ndabashimira mwese kandi muzampora mu bitekerezo."

Yashimiye kandi Rayon Sports na perezida wayo bamuhaye amahirwe yo kugaragariza Isi impano ye.

Ati "Ku ikipe yanjye Rayon Sports (Gikundiro) sinabona amagambo ahagije yo kubashimira n’umutima wanjye, mwaranyiziye, mumpa amahirwe yo kwereka Isi impano yanjye, aha ndanashimira komite ya Rayon Sports iyobowe na perezida Jean Fidele (Uwayezu)."

"Abatoza twakoranye buri munsi kugjra ngo mbe umukinnyi mwiza ndabashimira.Abakinnyi bagenzi banjye ndabakunda mwese kandi mwarakoze. "

Yafashe umwanya kandi anashimira umujyanama we wanamufashije kujya muri Simba SC, Karenzi Alex, aho yavuze ko yamufashaga kugira ngo azavemo umukinnyi mwiza atabikoreye akazi gusa, ahubwo yari nk’umuvandimwe we.

Yabwiye abafana ba Rayon ko bazamuhora ku mutima kandi ko na we azahora ari umwe mu bagize umuryango wa Rayon Sports.

Ati" Ndashimira by’umwihariko abakunzi ba Rayon Sports, muri aba mbere nabonye nzahora ndi umwe muri mwebwe, mufite umwanya w’umwihariko mu mutima wanjye."

Yasoje asaba imbabazi niba hari uwo yabangamiye mu gihe yamaze muri Rayon Sports kuko na we ari umuntu yakosa.

Ati "bwa nyuma nk’ikiremwamuntu, nshobora kuba hari uwo nabangamiye mu gihe nahamaze, kubera akazi cyangwa ikindi kintu, mumbabarire. Ndabifuriza ibyiza gusa."

Willy Essomba Léandre Onana yageze muri Rayon Sports 2021 ayikinira imyaka 2, ayisoje akaba yarabengutswe na Simba SC yo muri Tanzania ihita imusinyisha.

Onana yabwiye abakunzi b'iyi kipe ko bazamuhora ku mutima
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top