Siporo

Operation Kigali – Douala – Limbe: Ibitaravuzwe! Urugendo rutoroheye abanyamakuru ba siporo(CHAN2020)

Operation Kigali – Douala – Limbe: Ibitaravuzwe! Urugendo rutoroheye abanyamakuru ba siporo(CHAN2020)

Umunyarwanda yateruye agira ati“agahanze umugenzi kaba iyo agiye!” Gusa abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda bashaririwe n’urugendo rwa Kigali – Cameroun(Kigali- Douala- Limbe) bo byatewe n’uwo bahagarukanye i Kigali ayoboye delegasiyo.

Tariki ya 13 Mutarama 2021 nibwo Amavubi yahagrutse mu Rwanda yerekeza muri Cameroun aho yitabiriye Shampiyona y’Afurika y’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo ‘CHAN’.

Abakinnyi, abatoza n’abaherekeje ikipe bose barimo n’abanyamakuru bagiye muri deligasiyo yari iyobowe na Kankindi Alida Lise, komiseri ushinzwe umutungo mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’.

Itsinda C u Rwanda rwari rurimo ryagombaga gukinira mu Mijyi ibiri, uwa Douala (habereye imikino 2 uwa Uganda na Maroc) mu Mujyi wa Limbe(habereye umukino usoza itsinda wa Togo).

Abanyamakuru bajyanye n’ikipe y’u Rwanda ntabwo bagize urugendo rwiza kuko Kankindi Alida Lise wari uyuboye delegasiyo yagiye abahutaza mu kazi kabo, abatesha agaciro nk’uko bamwe bagiye babigarukaho mu biganiro byabo.

Kuva ku munsi wa mbere bageze muri Cameroun, nibwo batangiye kurebana ay’Ingwe na Kankindi Alida Lise, babaye mu buzima bugoye ariko ku bw’inyungu z’ikipe y’igihugu bahitamo kwicecekera ngo hato bitayigiraho ingaruka bahitamo kuzabitangaza nyuma.

Kankinda Lise wari uyoboye deligasiyo yabangamiye itangazamakuru cyane

Bakigera muri Cameroun yababwiye ko yanga itangazamakuru by’umwihariko irya siporo ndetse atakwemera ko umwana we aryiga

Uyu muyobozi yanze ko baba muri hoteli imwe n’ikipe y’igihugu, maze umunyamakuru wa flash fm n’uwa Radio10 bajya gucumbika mu y’indi hoteli ni mu gihe uwa RBA n’uwa B&B FM bari ku rutonde rw’abazanywe na FERWAFA bagiye kubana n’ikipe y’igihugu.

Ubwo ikipe yari igeze mu mujyi wa Limbe babwiwe ko abanyamakuru batabana n’ikipe y’igihugu ko bo bakodesherejwe indi(kuhava ugera kuri iyo ni iminota 25 mu modoka), ibintu batishimiye bikurura imvururu zahoshejwe na Rurangayire Guy wari uhagarariye MINISPORTS.

Bagiye mu mu modoka bagiye kuri iyo hoteli bahageze basanga iri ahantu habi nabo banga kuyibamo bitewe n’uko ahantu yari iri nta mutekano cyane ko aka gace ari agace kigaruriwe n’ibyihebe, ni mu gihe ikipe y’igihugu yo kuri hoteli barimo bari bahawe abasirikare bo kubarinda, byabaye ngombwa ko basubira kuri hoteli Amavubi yarimo ariko bahabwa amabwiriza ko nta hantu na hamwe bagomba guhura n’abakinnyi, kurya bariraga ahatandukanye.

Mu kiganiro cy’imikino cyizwi nk’Urukiko cya Radio10, umunyamakuru wajyanye n’iyi kipe(Biganiro Antha) yavuze ko ijambo rya mbere bakigera muri Cameroun yababwiye ari uko yanga itangazamakuru.

Ati“ Tukigera hano kugira ngo abantu bumve ko umuriro watse umunsi wa mbere tukigera kuri Hotel, Lise yaraje aratubwira ngo ‘babambwiye ko mwebwe (abanyamakuru) mudashobotse mwananiranye mwigize ba kagarara’. Atubwira ko yanga itangazamakuru ndetse atatuma umwana we aryiga.”

Intandaro yo gushyamirana kwa Kankindi n’umunyamakuru wa RBA, Rigoga Ruth

“Tukigera hano hari amafoto umunyamakuru wa RBA yafotoye yo kuri hoteli ikipe y’igihugu yari icumbitsemo, benshi bakajya bavuga ngo ni nko mu Biryogo, ngira ngo mwarabibonye. Byavuye i Kigali muri Minisiteri na FERWAFA babaza ngo uwo mukobwa kuki afotoye amafoto akayishyira hanze kandi ari kumwe n’ikipe? Byageze no kuri RBA akorera, mu cyumba cye umuriro wahise waka hagati ye na Lise wari uyoboye deligasiyo.”

Rigonga Ruth umunyamakuru wa RBA umwe mu batarorohewe n'urugendo

Kankindi Lise yabujije umunyamakuru wa B&B FM, Uwimana Clarisse kujya Yaoundé kureba umukino ufungura CHAN wabaye tariki ya 16 Mutarama 2021, yahise yandikira ikigo akorera bamurega ndetse bamumenyesha ko atazasubira mu mwiherero kuko ngo yagiye kuzana icyorezo cya Coronavirus.

Ubwo bari bageze i Limbe bababwiye kujya kuba mu yindi hoteli nibwo umunyamakuru Rigoga yamubwiye ko adashobora kugenda kuko ari ku rutonde agomba kubana n’abakinnyi, aha bongeye gushwana, bashwanira imbere y’abatoza n’abakinnyi ndetse n’abanyamakuru hafi kurwana, bahise bitambika.

Uyu munyamakuru yakomeje avuga ko uretse n’abanyamakuru, hari n’abandi yagiye yambura inshingano, nko kubwira umwe mu bayobozi ko atera umwaku, abandi ngo ntacyo baje gukora baje gutembera.

Umunyamakuru wa B&B FM yagarutse ku ruhuri rw’ibibazo bahuriye nabyo muri Cameroun

Imfurayacu Jean Luc, umunyamakuru wa B&B FM wari wajyanye n’ikipe y’igihugu ariko akagaruka mbere kubera uburwayi bwa Malaria, mu kiganiro Sports Plateau cyo kuri uyu wa Kabiri, yagarutse ku rugendo rw’ikipe y’igihugu muri Cameroun n’ibibazo nk’abanyamakuru bahuye nabyo.

Jean Luc Imfurayacu yararwaye abamura amafaranga yo kwishyura ibitaro

Uyu munyamakuru wavuze byinshi yagarutse ku gasuzuguro bakorewe n’uwari uyoboye deligasiyo. Yigarutseho ku giti cye yavuze ko yarwaye akajya mu bitaro, nyuma yo kuvayo akaba yarasubiye kuri Hoteli akabwirwa ko bavuze ngo atahe, bamusize aho we na muganga w’ikipe (Dr Rutamu), banga kwishyura hoteli barafatira, Kankindi yanga ko bamwishyurira biba ngombwa ko baguza umuntu basanze muri Cameroun, amwishyura ageze i Kigali.

Kubera uburwayi ubwo ikipe yari igiye i Limbe, we yasigaye Douala yitegura kugaruka i Kigali.

Ibitaramenyekanye ku rugendo rw’Amavubi

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Francois
    Ku wa 4-02-2021

    Turabemeracyane kumakuru mutugezaho
    Nkaho Amavubiyo tuyarinyumatu
    Hanze mutubwire amakuruya
    Arsenal Murakoze.

  • Francois
    Ku wa 4-02-2021

    Turabemeracyane kumakuru mutugezaho
    Nkaho Amavubiyo tuyarinyumatu
    Hanze mutubwire amakuruya
    Arsenal Murakoze.

  • Mugabo
    Ku wa 4-02-2021

    Ark nibyo ntanikidasanzwe uwo mu Maman yakoze, abanyamakuru bijyize indakoreka bazi ko ari abantu bakomeye nabo barakabya kbsa yarabashoboye kbsa yigaragaje nkumuyobozi kbsa kd wifitiye ikizere naho abo bijyize indakoreka ahubwo bashakirwe I bihano.

  • Dinosaur
    Ku wa 3-02-2021

    Harakabaho LISE na delegation yari ayoboye, kuko ikipe y’igihugu hari harimo agakungu k’abanyamakuru nabakknnyi ! Ngaho DAvid bayingana ngo yakoranye imyitozo nabakinnyi ngaho bamukoreye surprise n’ibindi.
    Muri make Uwo JEAN LUC ari gusebanya kdi yaratanze urwanda akava muri camp ! Harakabaho lise yerekanye ubudasq.

  • Sibomana Abdoul karim
    Ku wa 3-02-2021

    Umupira wacu wicwa nabayobozi Bacu. Ndashimira itangaza makuru cyane cyane irya sports ryatangiye gutinyuka rikavugisha ukuri.

  • X
    Ku wa 3-02-2021

    Mbega umugore ubwose numunyarwanda.......aaaaahhhhhh

  • MBARUBUKEYE
    Ku wa 3-02-2021

    IBI BINTU NDABISHIMYE CYAKORA WENDA NAMWE MUMENYE IMIKORERE YA FERWAFA NA MINISPORT . MU BANYAMAKURU BARI KUVUGA KO BASUZUGUWE HARI UWIRIRWAGA KURI MICRO AVUGA NGO KUKI RAYON SPORT ARI YO YONYINE IGIHE CYOSE IGIRANANA IBIBAZO NA FERWAFA ? FERWAFA BIVUZE INYUNGU ZA BAMWE , NTA NYUNGU Z’UMUPIRA MBONYE AHO

IZASOMWE CYANE

To Top