Siporo

Orion yateguye irushanwa aho umukinnyi uzitwara neza azahembwa imodoka y’igitangaza (AMAFOTO)

Orion yateguye irushanwa aho umukinnyi uzitwara neza azahembwa imodoka y’igitangaza (AMAFOTO)

Ikipe ya Orion Basketball Club yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) agamije kurwanya imihindagurikire y’ikirere binyuze mu kubungabunga ibidukikije.

Ni muri gahunda yiswe "One Shot, One Tree Green Campain" binyuze mu irushanwa "One Shot One Tree Green Tournament" aho hazaterwa ibiti bingana n’umubare w’amanota yatsinzwe muri iri rushanwa.

Ni umushinga wateguwe n’ikipe ya Orion BBC ikina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, iwugeza kuri FERWABA nayo yemera kuwushyigikira, uyu munsi bakaba basinyanye amasezerano y’ubufatanye.

Umuyobozi wa Orion BBC, Mutabazi James yabwiye itangazamakuru ko n’ubundi iyi kipe yaje ifite intego yo gukora ibindi bikorwa bitari Basketball ariko bizagirira akamaro abaturage, iki kikaba ari igitekerezo cyaje mu rwego rwo kurwanya ihindagurika ry’ikirere ryugarije Isi babungabunga ibidukikije.

Ati "Basketball ntabwo ari umukino gusa. Ihindagurika ry’ikirere ni kimwe mu bintu bihangayikishije Isi, Isi yose ubu iri mu bukangurambaga kugira ngo irebe ko ikirere kitagumya kwangirika ngo gihangayikishe Isi."

"By’umwihariko mu Rwanda mwabonye mu mezi abiri cyangwa atatu ashize ibyabaye mu Burengerazuba muri Rubavu, mwabonye isuri ko yatwaye ubutaka, ntabwo byakabaye byarabaye, nkeka ko iki ari cyo gihe cyiza cyo kugira icyo dukora mu kurwanya ihindagurika ry’ikirere. "

Yakomeje avuga ko bifuza gukoresha izina bafite bakomora kuri Basketball, ubumenyi n’imbaraga zabo haterwa ibiti byinshi bishoboka mu kurwanya ihindagurika ry’ikirere.

Ati "Turashaka gukoresha izina dufite, ubumenyi dufite turwanye iri hindagurika dutera ibiti byinshi bishoboka, kuri gahunda ni ugutera ibiti ibihumbi 100, tumenye neza ko inota ritsinzwe muri Basketball ari igiti gitewe. Intego nta yindi ni ukurwanya imihindagurikire y’ikirere."

Perezida wa FERWABA, Mugwiza Desire yashimiye Orion BBC kuri iki gitekerezo yagize aho yavuze ko igihugu nikiba giteyemo ibiti bihagije ibyabaye i Rubavu bitazongera.

Ati "Orion imaze imyaka 2 ije muri shampiyona ya Basketball, ariko birashimishije kuba igize igitekerezo nk’iki, ntekereza ko igihugu cyacu kibaye Green (icyatsi kubera ibiti bigiteyemo) ntabwo biriya bintu byabaye mu Majyaruguru na Rubavu byazongera kuba."

Yavuze ko Basketball ikwiye kurenga umukino ikagarira akamaro n’abatayikunda aho yahishuye ko muri aya masezererano yasinywe bazafasha abaturage nko kubishyurira Mituweli n’ibindi.

Ati "Basketball ntabwo ikwiye kuba umukino gusa, ikwiye no kugira akamaro igirira abanyarwanda ba bandi batayikina. Muri aya masezererano twasinyanye harimo kuzafasha abaturage ntabwo ari ugutera ibiti gusa, yaba kubatangira Mituwele, nka kuriya hari Gira Inka munyarwanda hakaba na Gira Inka mukunzi wa Basketball."

Biteganyijwe ko iri rushanwa rya "One Shot One Tree Green Tournament" rizaba mu Gushyingo 2023 nyuma ya Playoffs, rikaba ari ngaruka mwaka.

Ibiti bikaba bizaterwa nyuma y’iri rushanwa aho hazabarwa amanota yatsinzwe akaba ari byo biti biterwa.

Iri rushanwa rizaba mu byiciro by’abagabo n’abagore rizitabirwa n’amakipe 6 ya mbere muri shampiyona aho ikipe ya mbere izahembwa ibihumbi 20 by’amadorali ni mu gihe umukinnyi uzitwara neza (MVP) azehembwa imodoka yo mu bwoko bwa SUV 100% Electrical.

Orion BBC yasinyanye amasezerano y'ubufatanye na FERWABA, iyo modoka iri ku gishushanyo hasi niyo MVP azahabwa
Mugwiza Desire perezida wa FERWABA
Mutabazi James umuyobozi wa Orion BBC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top