Semababa wakiniraga Police FC, Sibomana Patrick Papy yamaze gutandukana n’iyi kipe aho yerekeje muri Clube Ferroviário Da Beira yo muri Mozambique.
Uyu mukinnyi unyura ku mpande asatira uheruka kongera amasezerano muri Police FC, yari asigaranye amasezerano y’umwaka n’igice yemereye ISIMBI ko iyi kipe yamaze kumvikana n’iyi kipe igisigaye ari ukwerekezayo.
Papy ku munsi w’ejo ku wa Gatatu tarki ya 8 Gashyantare 2023 ni bwo azerekeza muri Mozambique mu ikipe ye nshya yo mu icyiciro cya mbere yitwa Ferroviário Da Beira.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Mozambique umwaka wa 2022 yayisoje ku mwanya wa 5 n’amanota 29, Songo ni yo yatwaye igikombe n’amanota 50.
Sibomana Patrick, yakiniye amakipe atandukanye nka Isonga, APR FC, Police FC na Mukura VS zo mu Rwanda, Shakhtyor Soligorsk yo muri Belarus ndetse na Young Africans yo muri Tanzania.
Ibitekerezo