Siporo

Patriots yatsinze APR iyirusha (AMAFOTO)

Patriots yatsinze APR iyirusha (AMAFOTO)

Mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Basketball mu bagabo umunsi wa 18, APR BBC yatsinzwe irushwa na Patriots BBC 73-59 mu mukino utari woroshye.

Ni umukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Werurwe 2024 muri LDK aho Gymnase yari yakubise yuzuye.

Patriots BBC yazanye umujinya wo kuba APR BBC yari yarayisezereye muri Playoffs z’umwaka ushize ikanegukana igikombe, ubu yari inafite umukinnyi nka Dixon wavuye muri Patriots BBC.

APR yagowe n’agace ka mbere k’umukino, byatumye abakinnyi nka Hagumintwari Steve na Kenneth Gasana bafasha Patriots kukegukana ku manota 19 ku 9 ya APR BBC.

APR yagarutse ku yagarutse mu gace ka kabiri ishaka kuguramo aya manota 9 yarushwaga mu gace ka mbere ndetse ibifashijwe n’abakinnyi nka Nshobozwabyosenumukiza, Adonis Filer, Dixon ndetse na Ntore Habimana watsinze amanota 3 ishuro 3 muri aka gace, byafashije iyi kipe y’ingabo z’igihugu kwegukana aka gace ku manota 20-9 ndetse bahita bajya kuruhuka ari 29 ya APR BBC kuri 28 ya Patriots BBC.

Agace ka gatatu, Patriots BBC yagarukanye APR BBC ibifashijwemo na Perry William na Ndizeye Dieudonne bari mu mukino, bayifashije kugatsinda 26-18.

Agace ka nyuma k’umukino wabonaga APR BBC yacitse intege, Patriots BBC yakomerejeho igatsinda amanota 19-12. Umukino warangiye ari amanota 73 ya Patriots BBC kuri 59 ya APR BBC.

Perry William wa Patriots BBC ni we watsinze amanota menshi muri uyu umukino aho yatsinze amanota 24 anganya na Ndizeye Ndayisaba Dieudonne.

APR BBC yatsinzwe Patriots BBC iyirusha
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top