Siporo

Perezida Kagame na Perezida wa CAF barebye umukino Al Ahly yegukaniyemo BAL (AMAFOTO)

Perezida Kagame na Perezida wa CAF barebye umukino Al Ahly yegukaniyemo BAL (AMAFOTO)

Al Ahly BBC yo mu Misiri yegukanye Basketball Africa League (BAL) itsindiye ku mukino wa nyuma AS Douanes yo muri Senegal amanota 80-65.

Guhera tariki ya 21 Gicurasi 2023 mu Rwanda harimo habera imikino ya nyuma ya BAL yeberaga muri Kigali Arena aho REG BBC yari ihagarariye u Rwanda yasezerewe rugikubita.

Al Ahly yageze ku mukino wa nyuma nyuma yo gusezerera Stade Malien muri 1/2 ku manota 78 kuri 73, ni mu gihe AS Douanes yasezereye Petro Atletico ku manota 92 kuri 86.

Umukino w’umwanya wa mbere wabanjirijwe n’umwanya wa 3 wabaye ejo hashize aho wegukanywe na Stade Malien itsinze Petro Atletico 73-65.

Uyu munsi tariki ya 27 Gicurasi nibwo habaye umukino w’umwanya wa nyuma waje kwegukanwa na Al Ahly yatsinze AS Douanes amanota 80-65.

Agace ka mbere Al Ahly yagatsinze ku manota 17-10. AS Douanes niyo yatsinze agace kabiri ku manota 23-21. Bagiye mu karuhuko ari 38 ya Al Ahly kuri 33 AS Douanes.

Al Ahly yihanangirije AS Douanes mu gace ka 3 nyuma yo kuyitsinda amanota 25-13 mu gace ka gatatu ni mu gihe AS Douanes yatsinze agace ka nyuma amanota 19-17.

Al Ahly yaje kwegukana igikombe itsinze AS Douanes ku manota 80-65. Numi Omot wa Al Ahly watsinze amanota 22 ni we watowe nk’umukinnyi w’umukino.

Ni umukino wakurikiranywe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, warebwe kandi na perezida wa The Bal, Amadou Gallo Fall, perezida wa CAF, Patrice Motsepe, Madame Jeannette Kagame na Ange Kagame nabo barebye uyu mukino.

Umwaka ushize iki gikombe cyegukanywe na US Monastir yo muri Tunisia itarabashije kugera mu mikino ya nyuma kuri iyi nshuro, yari yatsinze Petro Atletico de Luanda ku mukino wa nyuma.

Ehab Amin Saleh acikana umupira Ndour
Wari umukino urimo ishyaka ryinshi
Madame Jeannette Kagame na we yakurikiranye umukino wa nyuma wa The Bal
Ange Kagame n'imfura ye bari bahabaye

Perezida wa The Bal, Amadou Gallo Fall yarebye uyu mukino ari kumwe na Perezida Kagame
Perezida Kagame asuhuza Perezida w'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika, Patrice Motsepe na we warebye uyu mukino
Ahmed Ismail yabonye bikaze yitabaza ikirenge
Al Ahly yishimira igikombe cya The Bal 2023 yegukanye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top