Siporo

Perezida Kagame ntewe ishema nawe - Diamond Platnumz watarimiye i Kigali benshi bagataha baseta ibirenge (AMAFOTO)

Perezida Kagame ntewe ishema nawe - Diamond Platnumz watarimiye i Kigali benshi bagataha baseta ibirenge (AMAFOTO)

Umuhanzi ukomoka muri Tanzania, Diamond Platnumz yabwiye Perezida w’u Rwanda ko atewe ishemwe nawe bitewe n’aho agejeje u Rwanda.

Hari mu gitaramo cyo gutangiza Iserukiramuco rya "Giants of Africa" cyaraye kibaye ku Cyumweru muri Kigali Arena kitabiriwe na Perezida Paul Kagame n’umuryango we.

Umuhanzi Diamond Platnumz ukomoka muri Tanzania, wari watumiwe gutaramira abanyarwanda kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Kanama 2023, ubwo yari ku rubyiniro yanyuzayamo akaganiriza abafana bari buzuye Kigali Arena.

Aha niho yaboneyeho umwanya wo kubwira Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ko atewe ishema nawe.

Ati "iyo uje mu Rwanda urahakunda, hari amahoro, Umujyi usukuye, buri kintu kiri ku murongo, Perezida ntewe ishema nawe, nyizera, turagukunda, turagukunda, turagukunda cyane!"

Mu isaha n’igice yamaze ku rubyiniro yaririmbye indirimbo nyinshi zitandukanye zirimo "Enjoy" aheruka gusohora, "Jeje" yakoranye na Tanasha wahoze ari umukunzi we.

Uyu muhanzi wari mu Rwanda ntabwo yari kuva ku rubyiniro ataririmbye "Why" yakoranye na The Ben yatumye Arena yose ijya mu bicu.

Ni igitaramo cyasojwe saa mbili zitaragera maze abari bakitabiriye bataha baseta ibirenge kuko bari bagifite amerwe, ngo ubundi kuri bo nibwo cyari kigitangira.

Ni igitaramo cyakurikiye ibirori bitangiza Iserukiramuco Giants Of Africa byitabiriwe na Perezida Paul Kagame wari uherekejwe n’umuryango we; Masai Ujiri washinze Umuryango Giants of Africa akaba n’Umuyobozi wa Toronto Raptors ikina muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika [NBA]; Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa; Umuyobozi wa BAL, Amadou Gallo Fall n’abandi.

Ni ibirori byasusurukijwe na Massamba Intore na Sherrie Silver bahuje imbaraga mu mbyino zitandukanye zo muri Afurika.

Mu birori binogeye ijisho aba bataramyi banyuze benshi binyuze mu buryo bahuza imbyino Nyafurika n’umuziki ugezweho.

Yabwiye perezida Kagame ko atewe ishema nawe
Kigali Arena yari yuzuye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top