Siporo

Perezida Kagame yageneye buri mukinnyi w’Amavubi hafi miliyoni 5

Perezida Kagame yageneye buri mukinnyi w’Amavubi hafi miliyoni 5

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu yakinnye imikino ya CHAN 2020, bahawe ishimwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubilika y’u Rwanda ringana na miliyoni 4.5 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba yiyongera kuri miliyoni 4.9 z’agahimbazamusyi bari bahawe yose hamwe akaba miliyoni 9 n’ibihumbi 400.

Ikipe y’igihugu yitabiriye shampiyona y’Afurika y’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo ‘CHAN 2020’ yagarukiye muri ¼ aho yakuwemo na Guinea iyatsinze 1-0 mu mukino wabaye tariki ya 31 Mutarama 2021.

Ubwo Amavubi yari ageze mu Rwanda, tariki ya 7 Gashyantare 2021 Perezida Kagame yakiriye iyi kipe ayishimira uko bitwaye.

Yababwiye ko nka Leta hari ishimwe yabageneye bitewe n’uko bitwaye ariko rikaba riza ryiyongera kuyo bari bemerewe nyuma yo kugera muri ¼.

Yagize ati“ Twari twavuganye na Minisitiri wa Siporo, tuvugana na Leta, turavuga ngo reka abakinnyi b’ikipe yacu, abatoza n’abandi babafasha mu bintu bitandukanye by’ingenzi bya ngombwa na byo, hari ibyo numvise FIFA igenera amakipe bidasobanutse cyane, ariko ubu biragenda bijya mu buryo, nari nasabye ko natwe nka Leta, twashaka icyo tubagenera kirenze kuri icyo.

“Ibyo Minisitiri arabibagezaho, no mu mikoro make yacu nk’Igihugu, ntabwo tubura bike dushobora gushimira abantu tukagira icyo tubaha, tugakomeza tugatera imbere.”

Ntabwo bigeze batangaza iri shimwe Perezida Kagame yaganeye aba bakinnyi, mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi wa ushinzwe tekinike muri MINISPORTS, Rurangayire Guy yavuze ko atatangaza amafaranga bahaye aba bakinnyi kuko ishimwe ari iry’abo ari nabo bafite uburenganzira bwo kuyavuga.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko aba bakinnyi b’Amavubi babwiwe ko Perezida Kagame Paul yabemereye miliyoni 4.5 z’amafaranga y’u Rwanda, aya mafaranga akaba yari yongereye ku gahimbazamusyi k’ibihumbi 5 by’Amadorali(miliyoni 4.9 by’amafaranga y’u Rwanda) bahawe muri nyuma yo kugera muri ¼, bivuze ko CHAN yahaye aba bakinnyi miliyoni 9.4 z’amafaranga y’u Rwanda.

Buri mukinnyi w'Amavubi yagenewe miliyoni 4.5 z'amafaranga y'u Rwanda
Perezida Kagame yabwiye abakinnyi ko hari ishimwe ry'abagenewe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • jeremy
    Ku wa 1-03-2023

    niby kok nt
    abafash tureb ko natw urwanda harah twagera

  • jeremy
    Ku wa 1-03-2023

    niby kok nt
    abafash tureb ko natw urwanda harah twagera

  • Mwene-Development
    Ku wa 17-02-2021

    Sugira bite we nibiza yahuye nabyo bamuremere bamugurire nimodoka

  • Mwene-Development
    Ku wa 17-02-2021

    Sugira bite we nibiza yahuye nabyo bamuremere bamugurire nimodoka

  • Mwene-Development
    Ku wa 17-02-2021

    Sugira bite we nibiza yahuye nabyo bamuremere bamugurire nimodoka

  • Mwene-Development
    Ku wa 17-02-2021

    Sugira bite we nibiza yahuye nabyo bamuremere bamugurire nimodoka

  • Mwene-Development
    Ku wa 17-02-2021

    Sugira bite we nibiza yahuye nabyo bamuremere bamugurire nimodoka

  • vava
    Ku wa 16-02-2021

    Byaba aribyiza rwose urwo rugera HE PK yatanze n’abandi bafite amafaranga nabo bagere ikirenge mucye bakomeze bateze imbere abakinnyi bacu (sports) zose kuko bizabagirira akamaro mu minsi iri imbere haba ku bwabo, ku miryango yabo ndetse no ku mikino bakina kuko bazarushaho kugira ishyaka n’ubushake bwo gutsinda no gukunda igihugu cyababyaye kiba kinabahanze amaso. Kandi bakarishaho no kwibuka ko abanyarwanda tubishimira kuko baba batsinze kandi batsindwa balatubabaza cyane. Uwo bireba wese ajye atunganya uruhare rwe kandi aharanire ko intego yo gutsinda igerwaho. Abatagaragaza ubushake bwo gukunda igihugu batifuriza intsinzi abakinnyi bacu nabo bajye bacyahwa

To Top