Siporo

Perezida Kagame yishimiye intsinzi ya Arsenal yo ku munota wa nyuma

Perezida Kagame yishimiye intsinzi ya Arsenal yo ku munota wa nyuma

Igitego cyo ku munota wa nyuma cya Nelson cyafashije Arsenal kwegukana intsinzi imbere ya Bournemouth, yashimishije abakunzi b’iyi kipe barimo na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’umufana wa yo ukomeye.

Arsenal yagiye gukina uyu mukino iyoboye urutonde ndetse n’iyo itsindwa ntibyari kuyikura ku mwanya wa mbere.

Ni umukino benshi bumvaga ko ushobora kuza korohera Arsenal cyane nk’ikipe yari imbere y’abafana ba yo kuri Emirates Stadium.

Si ko byagenze ahubwo yaje kugorwa cyane kuko ku munota wa mbere, Philip Billing yahise atsindira Bournemouth igitego cya mbere.

Arsenal yakoze ibishoboka byose ngo yishyure iki gitego ariko biranga bajya kuruhuka ari 1-0.

Umutoza Arteta yatangiye igice cya kabiri akora impinduka, Tomiyasu aha umwanya Benjamin White.

Izi mpinduka ntacyo zamufashije kuko ku munota wa 57 Marcos Senesi yatsindiye Bournemouth igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe na Joe Rothwell.

Arsenal yongeye kubona ko byose bishoboka ku munota wa 62 ubwo Thomas Partey yayitsindiraga igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe na Emile Smith Rowe.

Ku munota wa 69, umutoza Mikel Arteta yazanyemo Reiss Nelson asimbura Emile Smith Rowe.

Ku munota wa 70 yahise aha umupira Benjamin White wahise atsindira Arsenal igitego cya 2.

Arsenal yakomeje gusatira ishaka igitego cy’intsinzi ariko bibanza kwanga.

Nelson winjiye mu kibuga nk’umucunguzi yaje guhesha amanota 3 Arsenal ubwo yatsindaga igitego ku munota wa nyuma w’umukino mu gihe benshi bari bizeye kunganya bamaze no kwiyakira.

Umusifuzi yongeyeho iminota 6, ku munota wa nyuma Arsenal yabonye koruneri yatewe maze abakinnyi ba Bournemouth bawukuraho usanga Nelson wahise atsindira Arsenal igitego cy’intsinzi.

Ni intsinzi yashimishije abakunzi benshi ba Arsenal barimo na Perezida Paul Kagame aho abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati "mbega ibihe byiza kuri Arsenal, umutoza, Nelson natwe twese abafana... byiza!!!"

Nyuma yo gutsinda uyu mukino w’umunsi wa 26, Arsenal yakomeje kuyobora urutonde n’amanota 58, irarusha Manchester City ya kabiri amanota 6.

Igitego cyo ku munota wa nyuma cya Reiss Nelson cyacunguye Arsenal
Perezida Kagame yishimiye intsinzi ya Arsenal
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Barahirwa
    Ku wa 5-03-2023

    Nukuri dukunda inkuru zanyu kbx

  • Ntirenganya Alfred
    Ku wa 4-03-2023

    Ni insinzi ishimishije
    Gusa Arsenal ubu ifite amanota 63, naho Man City ifite 58, Arsenal ikaba ikaba irusha Manchester City a.anota 5

  • Muhoza eric
    Ku wa 4-03-2023

    Arsenal indaje neza ndumva nishimye pe arsenal kumutima

  • Muhoza eric
    Ku wa 4-03-2023

    Arsenal indaje neza ndumva nishimye pe arsenal kumutima

  • Muhoza eric
    Ku wa 4-03-2023

    Arsenal indaje neza ndumva nishimye pe arsenal kumutima

IZASOMWE CYANE

To Top