Siporo

Perezida Paul Kagame yakiriye Amavubi avuga ko yahatirijwe kujya kure y’ikipe y’igihugu

Perezida Paul Kagame yakiriye Amavubi avuga ko yahatirijwe kujya kure y’ikipe y’igihugu

Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye Amavubi avuye muri CHAN 2020 avuga ko kutubahiriza ibyo yagiye yumvikana n’abayobozi ba siporo ari byo byamuhatirije gusa nujya kure y’ikipe y’igihugu ariko ntiyari ayanze, abasezeranya ko ubu yagarutse kubashyigikira.

Kuri iki Cyumweru Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yaganiriye n’ikipe y’igihugu Amavubi yari ikububutse mu mikino ya CHAN 2020 muri Cameroun.

Amavubi yari yitabiriye iri rushanwa rya CHAN 2020 yabereye muri Cameroun kuva tariki ya 16 Mutarama 2021 ikaba iri busozwe uyu munsi Mali ikina na Maroc.

Amavubi yaviriyemo muri 1/4 akuwemo na Guinea Conakry ku gitego 1-0.

Ubwo u Rwanda rwari muri iri rushanwa ni kenshi umukuru w’igihugu yagiye aboherereza ubutumwa mu rwego rwo kubatera ingabo mu bitugu kugira ngo nabo bitware neza.

Abakinnyi b’Amavubi bageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 3 Gashyantare 2021, byari byitezwe ko ku wa Kane tariki ya 4 Gashyantare bari butahe bakajya mu ngo zabo, gusa byaje guhinduka aho bamwe bari bageze mu ngo zabo bakabwirwa ko bagomba kugaruka kuko hari umuyobozi uribuze kubasezera.

Bahise basubira mu mwiherero i Nyamata kuri La Palisse bagumye kugeza uyu munsi ku Cyumweru ubwo Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yabasuraga.

Ubwo yaganiraga n’abakinnyi, yavuze ko yishimiye kongera kuganira nabo nyuma y’igihe kinini asa nuwagiye kure yabo.

Ati"Nishimiye kubona uyu mwanya wo kuza kuganira namwe, n’ubundi ni ibya kera byari bisanzwe, najyaga mbona umwanya nkaganira n’abakinnyi n’ababayobora b’ikipe yacu y’umupira w’amaguru, ikipe y’igihugu."

Yakomeje agira ati"Hari aho nageze ndabyihorera njya mu kandi kazi kanjye kandeba mbivaho, ntabwo ari uko ntashakaga gukomeza kubikurikirana cyangwa ntashakaga kubishyigikira, ku rundi ruhande abakinnyi cyangwa ababayobora babifitemo uruhare."

Kuba bamwe mu bayobozi n’abakinnyi bataragiye bubahiriza ibyo babaga bumvikanye ni byo byatumye asa nubireka yigira ku ruhande.

Ati"Uruhare rwabaye urw’uko nazaga tukicara tukaganira ndetse ibitekerezo byinshi bikava no mu bakinnyi n’abandi babihugukiye by’umwihariko tukumvikana ko hari ibintu bigomba gukorwa byafasha kugira ngo abantu batere imbere muri uwo mukino bagire urwego bageraho."

"Ibyo gutsinda rimwe na rimwe cyangwa kudashobora kugera ku rwego wifuzaga, ibyo biza nyuma, biza bikurikira kwitegura, amaugurwa n’ibindi uko abantu bifata. Haje kujya hagaragara kuva mu bayobozi ukamanuka ukagera no mu bakinnyi kudakurikiza ibintu twabaga twumvikanye."

Muri CHAN 2020 yagize amahirwe yo kubakurikirana bakina ndetse ko hari bimwe yabonye.

Ati"Imikino mwakinnye narayikurikiranye. Nkunda kugira ijisho rireba neza nkamenya ikintu kitagenda neza n’impamvu yabyo. Hari ibyo nabwiye Minisitiri wa Siporo. Ntabwo twabonye umwanya uhagije ariko icyingenzi ni uko ubutumwa namwe buzabageraho."

Perezida Kagame yavuze ko impamvu yagarutse mu ikipe y’igihugu ari uburyo yabonye bitwaye muri CHAN kandi nyamara baranyuze mu bibazo bitoroshye.

Ati"Icyatumye mfata umwanya nkagaruka, ni ikipe y’igihugu dufite ubu, uburyo yakinnye ndetse n’ibibazo yanyuzemo, kuba mwaragiye gukina mutaritoje bihagije ariko umusaruro ukaba uriya, ni ukuvuga ngo dufite ikipe itameze nabi, kuvuga ngo umusaruro utameze nabi ni uko hari n’icyakorwa hakaboneka urenzeho."

Yasabye Minisitiri niba hari ibibazo mu ikipe y’igihugu bazamutumire aze abafashe kubikemura.

Ati"ikipe ishaka ubuyobozi bumeze neza, bitazaba nk’ibyashize nabyo igihe kinini kitzajya kirarangirira mu makimbirane abantu bagomba gukemura, abatoza ntibumvikana, abakinnyi bagize batya, uyu ati ninjye ukora iki, undi ati ninjye, undi ati wankoreye inshingano ugasanga byagiye hanze byasakuje. Nizere ko mu ikipe ntabihari kandi niba bihari nimuntumira nzitabira nze kubafasha kubikemura kuko nta mwanya wo guta ku bintu bitubaka umupira."

Yibukije abakinnyi gukorera hamwe nk’ikipe yaba ari 11 bari mu kibuga cyangwa abasimbura bose bakamenya gukorera hamwe, buri umwe akubahiriza inshingano ze.

Yasabye abakinnyi kurangwa n’ikinyabupfura kuko ari ryo zingiro rya byose kuko ntacyo yageraho nta kinyabupfura.

Nka Leta y’u Rwanda yavuze ko hari agahimbazamusyi bari bugenerwe bitewe n’uko bitwaye kakaza kiyongera kuyo bari bagenewe.

Perezida Kagame yaherukaga kuganira n’ikipe y’igihugu Amavubi muri 2016 nabwo yari yakiriye ikipe y’igihugu yari yageze muri 1/4 cya CHAN 2016 yabereye mu Rwanda.

Perezida Kagame yari kumwe na Minisitiri wa Siporo, Aurore Munyangaju Mimosa
Abakinnyi batuje bakurikiza ye ijambo rya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Igiraneza albert
    Ku wa 8-02-2021

    Hoy nukuri p

  • Utowenimana modeste
    Ku wa 8-02-2021

    Turemeranya na nyakubahwa president wacu paul kagame ko kwizera olivier yarenganye ku ikarita yahawe itukura ikindi kandi twishimiye ko yagarutse kuko byadushimishije cyane . Murakoze

  • Utowenimana modeste
    Ku wa 8-02-2021

    Turemeranya na nyakubahwa president wacu paul kagame ko kwizera olivier yarenganye ku ikarita yahawe itukura ikindi kandi twishimiye ko yagarutse kuko byadushimishije cyane . Murakoze

  • Utowenimana modeste
    Ku wa 8-02-2021

    Turemeranya na nyakubahwa president wacu paul kagame ko kwizera olivier yarenganye ku ikarita yahawe itukura ikindi kandi twishimiye ko yagarutse kuko byadushimishije cyane . Murakoze

  • Jules
    Ku wa 7-02-2021

    Ubu birarangiye football irapfuye haribyinshi dukeneye kugeraho

IZASOMWE CYANE

To Top