Siporo

Perezida w’ikipe yanobye umusifuzi (AMAFOTO)

Perezida w’ikipe yanobye umusifuzi (AMAFOTO)

Perezida wa MKE Ankaragucu, Faruk Koca yakubise umusifuzi Halil Umut Meler wasifuye umukino ikipe ye yanganyijemo na Caykur Rizespor.

Hari mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Turikiya waraye ubaye maze amakipe yombi akanganya igitego kimwe kuri kimwe.

MKE Ankaragucu yari yatsinze igitego maze iza kucyishyurwa ku munota wa 97. Umukino warangiye ari 1-1.

Ubwo umukino wari urangiye, perezida wa MKE Ankaragucu, Faruk Koca yirukankiye mu kibuga maze akubita igipfunsi umusifuzi wasifuye uyu mukino, Hilal Umut Meler.

Uyu musifuzi yahise anikubita hasi maze n’abakinnyi baboneraho bamukandagirira hasi bamukubita imigeri, uyu musifuzi w’imyaka 37 yahise yihutanwa kwa muganga aho yari yakomeretse iruhande rw’ijisho.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Turikiya (TFF), Mehmet Buyukeksi yahise abwira itangazamakuru ko amarushanwa yose ahagaritswe kugeza igihe kitazwi.

Ati "amarushanwa yose ahagaritswe mu gihe kitazwi.” Yunzemo ati "Ibyabaye ni ijoro ry’igisebo ku mupira w’amaguru muri Turikiya.”

Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdoğan, na we akaba yanenze uyu muyobozi wakubise umusifuzi.

Ati “Siporo isobanuye amahoro n’ubuvandimwe. Siporo ihabanye n’ubugizi bwa nabi. Ntituzemera ko ihohoterwa rigira umwanya muri siporo ya Turikiya.”

Minisitiri w’Umutekano muri Turikiya, Ali Yerlikaya yavuze ko hari abatawe muri yombi kubera uruhare bagize muri iki gikorwa cy’urugomo.

Umusifuzi yakubiswe na perezida w'ikipe
Byateje akavuyo gakomeye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top