Perezida wa FERWAFA yabuze amahitamo! Yokejwe igitutu n’abanyamuryango bamusaba kwirukana Muhire wasinye mu izina rye
Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Nizeyimana Olivier yemeje ko yohereje itsinda ry’abantu bayobowe n’umunyamabanga wa FERWAFA Muhire Henry mu Buholandi gusura uruganda rwa Masita we akaza yasinye amasezerano.
Hamaze iminsi havugwa inkuru ya Muhire Henry, umunyamabanga wa FERWAFA wagiye gusura uruganda rukora imyenda mu Buholandi rwa Masita ngo barebe ko yazajya yambika ikipe y’igihugu ariko we agahita asinya amasezerano abamutumye batabizi.
Si ibyo gusa kuko uru ruganda rwanohereje imyenda ihageze agasaba amafaranga yo kuyikura muri MAGERWA ariko akayimwa kuko yasinye amasezerano batabizi, bivugwa ko yahise aguza amafaranga mu izina rya FERWAFA akajya kuyikuzayo.
Nyuma y’uko FERWAFA yanze aya masezerano yari yasinywe, byavuzwe ko Masita ishobora kurega FERWAFA maze ikishyura aya masezerano yanze.
Ibi byose mu nama y’inteko rusange isanzwe ya FERWAFA yabaye uyu munsi, perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier yemereye abanyamuryango ko ibi byavuzwe mu itangazamakuru ari byo.
Yavuze ko nka FERWAFA bicaye bagatekereza uburyo bagirana imikoranire n’inganda zikora ibikoresho bya Siporo ari nayo mpamvu bari bahereye ku ruganda rwa Masita barusura ariko nta we batumye gusinya amasezerano.
Ati "hari abo nahaye uburenganzira bwo kujya gusura urwo ruganda rwa Masita ariko hajemo ikibazo cy’amasezerano, twaratunguwe gusanga yarasinye amasezerano tutabizi ariko hari izindi nzego zidufasha zirimo na Minisiteri ya Siporo, ubu muribaza byinshi niba ari FERWAFA izishyura ariko nkeka ko bizarangira neza."
Aha niho abanyamuryango bagiye batangaho igitekerezo basaba ko umunyabanga mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry yakwirukanwa kubera ko batumva uburyo yasinyiye FERWAFA batabimutumye
Mu bayobozi b’amakipe bamusabiye kwirukanwa harimo na Mvukiyehe Juvenal wa Kiyovu Sports wavuze ko ubwo aheruka i Burayi muri Masita bamubwiye ko biteguye gutanga ikirego muri FIFA.
Ati "Perezida wacu twaragutoye, rero iyo turi kubona ibibazo nk’ibi biza mu muryango wacu biratubabaza. Ubwo nari hanze, nahuye n’Umuyobozi wa Masita ambwira ko yiteguye kugeza ikirego muri FIFA ngo kuko abahamagara ntimumwitabe. Ni ibintu byatugiraho ingaruka rero mubyiteho bihabwe umwanya kugira ngo bifatweho umwanzuro.”
Nyuma yo kumva ko abanyamuryango bamusaba kwirukana Muhire Henry, Olivier yavuze ko iki kibazo hari inzego zirimo kugikurikirana ndetse ko na we hari ibyo agitegereje kumenya no kubona bijyanye n’iki kibazo ndetse ko ibyo bifuza bishobora kuba ariko na none bitari nonaha.
Ibitekerezo