Perezida wa FERWAFA yinjiye ahabera Inteko Rusange benshi bariruhutsa
Nyuma y’uko Inama y’Inteko Rusange ya FERWAFA itangiye perezida wa yo Nizeyimana Mugabo Olivier adahari, yahageze nyuma hafi y’amasaha abiri itangiye maze bamwe mu banyamuryango bariruhutsa aho bakekaga ko atakije.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Gicurasi 2022 muri Sainte Famille habereye Inama y’Inteko Rusange isanzwe ya FERWAFA.
Ni inama yari iteganyijwe gutangira saa 9h ariko yatangiye hafi saa 11h aho yatangiye perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier Mugabo atarahegera.
Mbere y’uko itangira abanyamuryango bamenyeshejwe na visi perezida wa FERWAFA, Habyarimana Matiku Marcel ko perezida wa FERWAFA yagize ikibazo cy’indege ubwo yavaga muri Maroc aribuhagere akererewe.
Ati "Twakabaye turi na Perezida wa FERWAFA. Yari yagize urugendo rw’akazi muri Maroc, indege yagombaga kumugeza inaha nijoro. Bageze i Nairobi agira ikibazo cy’indege, bamuhaye iya saa Tanu. Yadusabye ko tuba dutangije inama akatugeraho twatangiye."
Ni inkuru itari ishimishije ku banyamuryango cyane ko hari na bamwe bakekaga ko n’inama ishobora kurangira atahageze kandi bari bamukeneye cyane.
Olivier Nizeyimana Mugabo wari witabiriye ibihembo bya CAF byo guhemba abakinnyi bitwaye neza byabereye muri Maroc mu ijoro ryo ku wa 21 Nyakanga 2022, yahageze Inteko Rusange imaze amasaha 2 itangiye.
Olivier yasabye imbabazi abanyamuryango ariko avuga ko icyatumye akererwa ari inshingano bamutoreye.
Yavuze ko kuba yari yagiye muri biriya birori atari guhita ataha atyo ahubwo hari ibindi yahise akora harimo n’amasezerano bazasinyana na Federasiyo ya Maroc azabasobanurira neza uko ateye mu buryo burambuye.
Ati "kuba natinze nagira ngo mbasabe imbabazi mbabwire n’impamvu ariko na none ni inshingano mwantoreye, iyo wagiye hariya ntabwo uba wagiye gutembera hari ibindi bikorwa, hari amasezerano na federasiyo ya Maroc, hari ubufatanye tuzagirana wenda tuzagira igihe cyo kubibabwira ariko abo dukorana barabizi, hari amasezerano y’ubufatanye agomba gusinywa bizanadufasha kuri hoteli ya FERWAFA irimo kubakwa."
Mu bindi yakoreye muri Maroc yabwiye abanyamuryango ni ibijyanye n’amahugurwa y’abasifuzi by’umwihariko gukoresha ikoranabuhanga rya "VAR" aho yavuze ko hari amarushanwa menshi agiye kuba yaba CHAN, gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, imikino Nyafurika ya CAF Champions League na CAF Confederations Cup ku buryo bidakozwe kare abasifuzi bo mu Rwanda bashobora kwisanga bacikanywe, gusa n’ubundi ngo kuko bakererewe, abasifuzi bo mu Rwanda bazahugurwa mu cyiciro cya kabiri.
Ibitekerezo