Siporo

Perezida wa Kiyovu Sports yahishuye gahunda afite Kiyovu Sports niramuka idatwaye igikombe cya shampiyona

Perezida wa Kiyovu Sports yahishuye gahunda afite Kiyovu Sports niramuka idatwaye igikombe cya shampiyona

Perezida w’ikipe ya Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal avuga ko mu gihe cyose Kiyovu Sports itakwegukana igikombe cya shampiyona atacika intege ahubwo byamufasha kwitegura neza akegukana igikombe cya shampiyona y’umwaka utaha.

Kiyovu Sports iri mu rugamba rw’igikombe cya shampiyona, hasigaye imikino 2 aho iri ku mwanya wa 2 n’amanota 61 inyuma ya APR FC ya mbere ifite 63.

Kugira ngo yegukane iki gikombe birasaba ko itsinda imikino yayo ibiri isigaje ya Espoir FC na Marines ndetse igategereza ko APR FC itakaza umwe mu mikino ifitanye na Police FC na AS Kigali.

Mu kiganiro perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal yahaye ISIMBI, yavuze ko baramutse badatwaye igikombe atacika intege ahubwo byamuha kureba icyababujije igikombe akaba ari cyo baheraho umwaka utaha w’imikino.

Ati “Ntabwo nkeka ko turamutse tutagitwaye byaduca intege, ahubwo byatuma tumenya igitumye tudatwara igikombe, icyaba gitumye tudatwara igikombe rero nicyo twazakosora umwaka utaha.”

Yakomeje kandi avuga ko aza muri Kiyovu Sports atateguye umushinga w’umwaka umwe ahubwo ari igihe kirambye, cyane ko bidakunze kubaho ko ikipe ihita itwara igikombe ku mwaka wa mbere.

Ati “Ntabwo ducika intege kuko igikombe ntigitwarwa mu mwaka umwe cyangwa ibiri, tugitwaye uyu mwaka byaba ari byiza ariko tutagutwaye umwaka utaha twagitwara. Ntiuzacika intege kuko iyo umuntu akora umushinga akora umushinga w’igihe kirekire, imyaka 5, imyaka 10.”

Kiyovu Sports ifite inyota yo kwegukana igikombe cya shampiyona kubera ko igiheruka mu 1993. Muri rusange iyi kipe ifite ibikombe 5 bya shampiyona yegukanye.

Uyu mwaka Kiyovu Sports yagaragaje guhangana bikomeye
Mvukiyehe Juvenal kudatwara igikombe ngo ntibizamuca intege
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top