Siporo

Perezida wa Kiyovu Sports yiyemeje gutitiza Umujyi wa Kigali

Perezida wa Kiyovu Sports yiyemeje gutitiza Umujyi wa Kigali

Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal yongeye gusa n’ugaruka mu mitwe y’abantu nyuma y’uko arimo gushaka uko asinyisha amazina akomeye muri iyi kipe.

Uyu mugabo amaze iminsi usa n’utuje ndetse atari mu Rwanda, benshi bibazaga aho ari n’icyo ahugiyemo.

Ku mugoroba w’ejo hashize yatunguranye asohora amafoto ari kumwe n’umutoza w’Umubiligi, Patrick Aussems ndetse bikavugwa ko yanamaze kumvikana na Kiyovu Sports agomba kuza kuyitoza mu mwaka w’imikino wa 2022-23.

Si umutoza mushya mu mupira w’Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba kuko yatoje amakipe arimo AFC Leopards ndetse na Simba SC yafashije kugera muri 1/4 cya CAF Champions League mu mwaka w’imikino wa 2018-19.

Perezida Juvenal akaba ari mu rugamba rwo gusinyisha umukinnyi Bissirou N’Diaye ukomoka muri Senegal, amakuru avuga ko bamaze kumvikana ndetse ko byitezwe ko uyu mukinnyi agomba gusinyira ku Bufaransa.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top