Siporo

Perezida wa Rayon yarabeshywe bihagije ubu barimo kumutuka nafate umwanzuro – Muhire Kevin wakomoje no ku bafana b’amagambo gusa

Perezida wa Rayon yarabeshywe bihagije ubu barimo kumutuka nafate umwanzuro – Muhire Kevin wakomoje no ku bafana b’amagambo gusa

Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin yavuze ko ingaruka perezida w’iyi kipe, Rtd (Cpt) Uwayezu Jean Fidele arimo, abantu bamutuka, ari ukubera abantu yizeye bakamubeshya bakamugurira abakinnyi badashoboye, ngo igihe kirageze akore impinduka kuko ubu amaze kumenya umupira.

Ni nyuma y’uko umwaka w’iyi kipe ubaye mubi, aho Kevin avuga ko Rayon Sports ari igikombe indi myanya yose wabona ngo ntacyo biba bivuze.

Ati “Rayon Sports ni ikipe ihatanira ibikombe, utwaye umwanya wa 2 cyangwa 3 utatwaye igikombe, abakunzi ba Rayon Sports ntibishima, navuga ko tugiye gusoza shampiyona tubafitiye ideni kuko ntitwabahaye ibyo bifuza.”

Yakomeje ashimangira ko imwe mu mpamvu ikomeye yatumye batitwara neza ari uko batakaje abakinnyi 5 muri 11 babanzagamo, rero kugira ngo abakinnyi bave ku ntebe y’abasimbura baze batange umusaruro ari ikintu cyagoranye kuko benshi bari baritakarije icyizere.

Muhire Kevin yasabye abayobozi kwirinda abakinnyi bavuzwe, bakabirijwe cyane ndetse n’abaza gukora igeragezwa kuko nta mukinnyi mwiza ukora igeragezwa ahubwo bakitonda bakagura abakinnyi beza bazafasha ikipe kuko ubwo bushobozi babufite.

Ati “Bibande mu kugura abakinnyi beza ntibite kubavugwa, ukumva ngo kanaka, kanaka, burya iyo ushaka umukinnyi mwiza ujya kumwirebera, byaruta ukagura abakinnyi 3 beza aho kugira ngo ugure 10 badashoboye, bajye ku isoko bemere babahende ariko bazane abakinnyi beza.”

“Nta mukinnyi w’umunyamahanga cyangwa umukinnyi mwiza ukora igeragezwa, ushaka umukinnyi mwiza genda umugure mu ikipe runaka, umuzane uzi ko azaguha umusaruro ariko nibakomeza gutya bazana abakinnyi bari mu igeragezwa bizakomeza gutya, bahora bavuga umwaka utaha ariko nta gihinduka. Ni ah’abayobozi bavuge ngo reka dushyiremo imbaraga, dushore amafaranga dufite dushimishe abakunzi ba Rayon Sports kandi ubwo bushobozi barabufite.”

Uyu kapiteni wa Rayon Sports uri ku mpera z’amasezerano ye muri Rayon Sports, yavuze ko perezida w’iyi kipe, Uwayezu Jean Fidele amaze kumenya umupira kandi ko yatutswe bihagije ndetse akanabeshywa bihagije rero igihe kigeze ngo ahindure abamugurira n’abamugira inama ubundi yubake Rayon Sports ikomeye.

Ati “Perezida arahari, perezida arumva, perezida akora ibishoboka byose kugira ngo Rayon Sports itere imbere, baramubeshye kenshi cyane aho bigeze ubu ni we ukwiye gufata umwanzuro akamenya icyo akeneye gukora cyangwa kubaka kuko kuri Rayon Sports kugeza aka kanya baramutuka, bamuvuga nabi ariko nka we nk’umuntu mukuru umaze kumenya umupira nagire ahindure.”

“Ahindure abamugurira abakinnyi, ahindure abamugira inama kuko aho bigeze aha birababaje kubona Rayon Sports idatwara igikombe nanjye ndimo ubwanjye birambabaza kuko ndayikunda ariko ndizera ko umwaka utaha azakora ibishoboka akazana abantu bashinzwe kugura kandi bakamuha abakinnyi beza.”

Yakomeje kandi anasaba abahoze hafi y’iyi kipe by’umwihariko abahoze bayiyobora kugaruka bagasenyera umugozi umwe, bagafatanya kubaka Rayon Sports itwara ibikombe.

Ati “n’abo bagiye basenyere umugozi umwe kuko Rayon Sports ifite abantu benshi batandukanye, bose baze basenyere umugozi umwe kugira ngo Rayon Sports isubire ku murongo yongere itware ibikombe. Ubu tuvugana Rayon Sports y’iki gihe yajemo amatsinda menshi harimo abarwanya Rayon Sports kandi bahoze bayikunda, abo bayirwanya ubu ni bo bakabaye bayifasha ngo igere kuri ibyo byishimo yifuza.”

“Abo bagiye n’abandi bose nibaze dusenyere umugozi umwe kugira ngo Rayon Sports ibe Rayon Sports bifuza kuko Jean Fidele wenyine cyangwa undi uri muri komite ya Rayon Sports ntiyakubaka Rayon Sports ari wenyine ahubwo abo bantu bagiye ku ruhande, bavuze ngo turayanze cyangwa turaruhutseho gato, nibaze bashake ibyishimo muri Rayon Sports nk’uko babikoraga mbere, nibagaruka ari benshi Rayon Sports izabona ibyo yifuza byose ariko nibakomeza kuryaryana ngo twabivuyemo, ngo Jean Fidele nagende, ashobora kugenda n’undi uje ugasanga ntimuhuza.”

Yanageneye ubutumwa abakunzi b’iyi kipe, abasaba kureka kuvugira hanze y’ikibuga ntacyo bakora, aho usanga ari amagambo gusa nta bikorwa, ngo bakwiye kugira uruhare mu kubaka ikipe ya bo.

Ati “Turabasaba imbabazi kuko natwe twifuzaga kugera kuri ibyo bintu biranga, batwihanganire sinagarukira ku kuvuga ngo umwaka utaha, ahubwo bo barebe icyakorwa ngo iyo ntsinzi iboneke, ntibakavugire hanze y’ikibuga gusa, hari abavuga ariko ugasanga nta kintu batanga, nta musanzu ariko niba bifuza gutwara igikombe bashore amafaranga bazane abakinnyi beza.”

“Ayo mafaranga ntazava muri perezida azava muri bo, abantu bifuza gutsinda bashore amafaranga, ku bwanjye nka kapiteni wa Rayon Sports ndabihanganisha, batwihanganire ntitwabahaye ibyo bifuzaga.”

Rayon Sports ntabwo yagize umwaka mwiza w’imikino wa 2023-24 aho yabuze igikombe cya shampiyona ndetse n’icy’Amahoro ikaviramo muri ½, bivuze ko umwaka w’imikino wa 2024-25 itazigera ikina imikino Nyafurika.

Yasabye perezida wa Rayon Sports guhindura abajyanama
Abafana ba Rayon Sports yabasabye kugira uruhare mu kubaka ikipe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Claude
    Ku wa 3-05-2024

    Ubuyobozi umenya buryoshya, ukantuks rimwe kabiri nkabs nkiri aho

IZASOMWE CYANE

To Top