Siporo

Perezida wa Rayon yishongoye kuri KNC ukomeje kwiriza, APR FC yisubiza umwanya wa mbere (IBYARANZE WEEEKEND)

Perezida wa Rayon yishongoye kuri KNC ukomeje kwiriza, APR FC yisubiza umwanya wa mbere (IBYARANZE WEEEKEND)

Impera z’icyumweru zasize Rayon Sports itsinze Gasogi United maze Uwayezu Jean Fidele abwira KNC ko ikipe ye imaze imyaka 3 idakwiye kwigereranya n’imaze imyaka 60.

Yari weekend irimo ibintu byinshi binyuranye nk’aho ejo hashize hatangiye Tour du Rwanda 2023 aho agace ka mbere Kigali-Rwamagana kegukanywe n’umwongereza, Ethan Vernon, umunyarwanda waje hafi yabaye Mugisha Moise wabaye uwa 21 ariko akoresha ibihe bimwe na Ethan Vernon.

Indi mikino yari ihari ni shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2022-23 wari wakomeje hakinwa umunsi wa 20.

Umukino wari witezwe na benshi ni uwo Gasogi United yakiriyemo Rayon Sports ku wa Gatandatu kuri Stade ya Bugesera.

Benshi bari biteze ko Rayon Sports igomba gutsinda ariko amagambo ya Kakooza Nkuriza Charles [KNC] uyobora Gasogi United ni yo yahuruje benshi aho yavuze ko Rayon Sports nta bushobozi bwo kumutsinda ifite ndetse ko nimutsinda azagirwa perezida w’impfube.

Rayon Sports yaje kumutsinda 2-1 ndetse yahise inafata umwanya wa mbere mu gihe yari igitegereje ibizava mu mukino wa APR FC na Etincelles wabaye ejo hashize ku Cyumweru.

Nyuma y’uyu mukino KNC yikomye imisifurire avuga ko ari yo yatumye batsindwa ndetse ko niyumva arambiwe azakuramo ikipe ye.

Ati "Twakoze ibishoboka byose nta kindi twarenzaho. Wenda na twe nitugira abasifuzi b’abafana hari igihe tuzatsinda. Mu misifurire yo gushyira hasi umuntu ntacyo batakoze."

"Icyo nzi cyo nitwumva biturambiye tuzafata umwanzuro wacu ntabwo twakomeza kwigaragura mu bintu nk’ibi. Nitwumva biturambiye tuzava mu mwanda. Nta wigeze udutumira. Ntabwo dushobora gutwika amafranga mu mwanda nk’uyu. Nta bindi."

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele akaba yaravuze ko nta mwana usya avoma, ikipe nka Gasogi United imaze imyaka 3 itagakwiye kwigereranya na Rayon Sports imaze imyaka 60.

Ati "Twebwe tuvugira mu kibuga. Amagambo yavuze ni menshi ariko mu Kinyarwanda baravuga ngo ’umwana aravoma ntabwo asya’. Gasogi imaze imyaka itatu ntizigereranye n’ubukombe bumaze imyaka 60."

Ku rundi ruhande ariko ibi byishimo bya Rayon Sports byo kuba ku mwanya wa mbere ntabwo byamaze kabiri kuko APR FC yaraye ibambuye uyu mwanya nyuma yo gutsinda Etincelles FC 4-2.

APR FC ni yo iyoboye urutonde n’amanota 40, Rayon Sports ifite 39, Kiyovu Sports 38, AS Kigali 37, Gasogi United na Etincelles zifite 36 n’aho Police FC ifite 33.

Uwayezu Jean Fidele yishongoye kuri KNC utaranyuzwe n'imisifurire
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top