Siporo

Petrović wari witezwe muri APR FC ari muri Koma

Petrović wari witezwe muri APR FC ari muri Koma

Umunya-Serbia, Ljubomir "Ljupko" Petrović wavugwaga kuba yagaruka muri APR FC, ubu ari muri Koma nyuma y’impanuka y’imodoka.

Ni impanuka mpanuka y’imodoka ikomeye yakoreye iwabo mu mujyi wa Belgrade muri Serbia.

Yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 30 Kamena ubwo uyu mugabo w’imyaka 76 imodoka ye yagaragaye igendera mu mukono utari uwayo ikaza kugonga indi nk’uko umunyamakuru wo muri Bulgaria, Metodi Shumanov yabitangaje.

Nyuma yo gukora impanuka akaba yarahise ajyanwa mu bitaro aho ubuzima bwe bumeze nabi, ni mu gihe uyu munyamakuru yongeye gutangaza ko ubu ari muri Koma.

Yakoze impanuka mu gihe byavugwaga ko agomba kugaruka muri APR FC nk’umuyobozi wa tekinike.

Uyu mugabo watwaranye UEFA Champions League na Red Star Belgrade mu 1991, yatoje APR FC mu 2014 yongera kuyigarukamo 2018.

Byavugwaga ko agomba kuza mu Rwanda ayoboye itsinda ry’abatoza bazatoza APR FC mu mwaka w’imikino wa 2023-24.

Petrović ari muri koma
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top