Siporo

Platini yavuze impamvu 2 zatumye yongera gusohora EP ye yayivuguruye

Platini yavuze impamvu 2 zatumye yongera gusohora EP ye yayivuguruye

Umuhanzi Nyarwanda, Platini P yavuze ko impamvu agiye kongera gusohora EP ye yise ‘Baba’ ari uko amasezerano n’abari bashinzwe kuyicuruza yarangiye.

EP ya ‘Baba’ yari imaze 8 iri hanze ariko akaba yahisemo kongera kuyisohora ndetse yongeramo n’indirimbo 3 zitari ziriho mbere.

Yabwiye ISIMBI ko impamvu yahisemo kongera gusohora iyi EP mu buryo bushya ari impamvu 2 zirimo kuba amasezerano yagiranye n’abantu bayicuruzaga yararangiye.

Ati “Ni ibintu bibiri, icya mbere ni amasezerano n’Abantu bayicurazaga kuri website, contract yari yararangiye.”

Yavuze ko impamvu ya kabiri ari uko umubare munini w’abanyarwanda utazi ko umuziki ushobora gucuruzwa ahandi hatari kuri YouTube.

Ati “Icya kabiri ni uko hari umubare munini w’abanyarwanda batabashije kuzumva cyangwa se batazi ko umuziki ushobora gucuruzwa mu bundi buryo atari kuri YouTube gusa. Muri make ni ukwimura aho indirimbo zacuruzwaga zikajya n’ahandi.”

Agaruka ku ndirimbo 3 nshya ziri kuri iyi EP ari zo; ‘Mbega Byiza’, ‘Baba’ yitiriye Album na ‘Toroma’ yafatanyije Eddy Kenzo, yavuze ko nta byinshi yazivugaho ahubwo abantu bazazumva bakamubwira uko zimeze.

Platini uheruka gusohora indirimbo yise ‘Icupa’, EP ye yashyize hanze yari iriho indirimbo 5, ‘Slay Mama’, ‘Selfie’ yakoranye na Remy Adan, ‘Jirewu’, ‘Kwaje’ na ‘Same as Me’ yakoranye na Linda Montez.

'Baba' EP igiye kongera gusohorwa
Ngo amasezerano n'abayicuruzaga yararangiye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top