Siporo

Police FC ishobora kwirukana abakinnyi babiri bigumuye

Police FC ishobora kwirukana abakinnyi babiri bigumuye

Abagande babiri, Ndahhiro Derrick na Moses Sseruyidde bakinira Police FC bashobora gutandukana n’iyi kipe kubera gusubira iwabo nta ruhushya basabye.

Aba bakinnyi bombi bivugwa ko batishimye muri Police FC bitewe n’uburyo bw’imikinishirize.

Moses Sseruyidde wageze muri iyi kipe avuye muri Kitara FC yo muri Uganda, we ngo yaba yarabwiye bamwe mu nshuti ze ko atazagaruka kubera ko atagumya kurya amafaranga ya Police FC adakina.

Ndahiro Derrick we akaba yarashwanye n’umutoza wa Police FC, Mashami Vincent kubera ko yamusimbuje ku mukino wa shampiyona w’umunsi wa 25 batsinzwemo na Gorilla FC 2-0.

Muri uyu mukino wabaye tariki ya 30 Werurwe 2024, Ndahiro Derrick yasimbujwe mu gice cya mbere hajyamo Rutanga Eric, ni nyuma yo kugaragara asa n’uwavunitse ariko akaba atarabyishimiye kuko yumvaga atababara cyane ku buryo yasimbuzwa.

Ubwo rero amakipe yajyaga mu karuhuko kubera ko u Rwanda rwari rwinjiye mu cyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibikorwa byose by’imikino byari byahagaze.

Aha ni bwo Ndahiro Derrick yahise ajya muri Uganda ngo agiye kwivuza ariko agenda nta ruhushya yasabye ubuyobozi bw’ikipe, igihe cyo gusubukura imyitozo kigera ataragaruka, yajyanye na Moses Sseruyidde bose bakaba bakiri muri Uganda.

Police FC ikaba yarabandikiye ibasaba ubusobanuro uburyo bagiye batavuze ndetse kugeza ubu bakaba bataragaruka. Gusa andi makuru ISIMBI yamenye ni uko iyi kipe yaba yafashe umwanzuro wo gutandukana n’aba bakinnyi.

Ndahiro Derrick yagiye muri Uganda agiye kwivuza adasabye uruhushya
Moses Sseruyidde na we ari Uganda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Assam Félix
    Ku wa 19-04-2024

    I want a new club i come in Gabon

IZASOMWE CYANE

To Top