Siporo

Police FC mu biganiro n’abakinnyi b’amazina akomeye mu Rwanda

Police FC mu biganiro n’abakinnyi b’amazina akomeye mu Rwanda

Nyuma y’uko bivuzwe ko Police FC yamaze kurangizanya na Migi, iyi kipe biravugwa ko ibiganiro bigeze kure n’umunyezamu Emery Mvuyekure ndetse na rutahizamu Jacques Tuyisenge.

Aba bakinnyi bombi bakaba bamaze igihe badakina ni nyuma y’uko Emery asoje amasezerano muri Tusker FC na Jacques Tuyisenge akaba yarahagaritswe na APR FC.

Jacques Tuyisenge wari usanzwe ari kapiteni wa APR FC muri Werurwe 2022 yafashe umwanzuro wo kuva mu mwiherero w’iyi kipe bitewe no kutumvikana n’umutoza Adil, ibi byanatumye ubuyobozi bw’iyi kipe bumufatira ibihano bumuhagarika igihe kitazwi.

Uyu mugabo rero uri ku mpera z’amasezerano ye muri APR FC, amakuru avuga ibiganiro na Police FC bigeze kure ngo abe yayisubiramo cyane ko ari na yo yakiniraga muri 2016 mbere yo kwerekeza muri Gor Mahia.

Si Jacques Tuyisenge ahubwo iyi kipe iranifuza kugarura mu rugo Emery Mvuyekure umaze amezi arenga 6 nta kipe, ni nyuma yo gusoza amasezerano muri Tusker FC yo muri Kenya.

Uyu munyezamu wari usigaye unahamagarwa mu ikipe y’igihugu, akaba yifuzwa cyane n’umutoza Mashami Vincent ngo abe yaza kumufasha.

Police FC isinyishije aba bakinnyi baba biyongera ku bandi barimo Migi bivugwa ko barangizanyije, Rurangwa Mosi na Hakizimana Amani.

Jacques Tuyisenge mu biganiro na Police FC
Emery Mvuyekure ashobora gusubira muri Police FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top