Siporo

Police FC yahuye n’uruva gusenya itsindwa na Espoir FC ya nyuma

Police FC yahuye n’uruva gusenya itsindwa na Espoir FC ya nyuma

Police FC yatunguwe na Espoir FC iyiysindira mu rugo 2-1 mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona ya 2022-23.

Uyu mukino Police FC yakiririye kuri Stade ya Muhanga, yagiye kuwukina ihabwa amahirwe yo kuwutsinda cyane ko yaherukaga gutsinda Gorilla, benshi bumvaga Espoir FC ya nyuma itari buyinanire.

Yaje gutungurwa hakiri kare ku munota wa 15 maze itsindwa igitego cya mbere na Iradukunda Clement bakunda kwita Zidane ni ku mupira yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

Police FC yari imbere y’abafana mbarwa utanakwemeza ko ari aba yo, yaje guhita isubiza neza cyane aho ku munota wa 20 Ntwari Evode yaje kwishyurira iyi kipe y’abashinzwe umutekano, ni ku mupira mwiza cyane yahawe na Nshuti Dominique Savio. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-1.

Igice cya kabiri kigitangira, ku burangare bw’abakina hagati ba Police FC batakaje umupira, Ndikumana Tresor yatsindiye Espoir FC igitego cya kabiri, ni umupira yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

Police FC yagerageje kwishyura iki gitego ariko biranga maze umukino urangira ari 2 bya Espoir kuri 1 cya Police FC. Nyuma yo gutsinda uyu mukino Espoir FC yavuye ku mwanya wa nyuma ifata uwa 15 n’amanota 10(ubanziriza uwa nyuma) mu gihe itegereje uko umukino uzahuza Marines na Etincelles uzagenda, Police FC yagumye ku mwanya wa 7 n’amanota 24.

Police FC yatunguwe itsindwa na Espoir FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top