Siporo

Police FC yakoze impinduka mu buyobozi yahawe uburenganzira bwo kugura abanyamahanga

Police FC yakoze impinduka mu buyobozi yahawe uburenganzira bwo kugura abanyamahanga

Police yemeje ko yakoze impinduka mu buyobozi bwayo, ndetse yanasubiye kuri gahunda yo gukinisha abanyamahanga.

Uyu munsi nibwo iyi kipe y’abashinzwe umutekano yemeje ko CIP Obedi Bikorimana atakiri umunyamabanga wayo aho yasimbuwe na CIP Umutoni Claudette wahoze akora muri FERWAFA ari Komiseri ushinzwe umutekano.

CIP Obedi Bikorimana akaba yari umunyamabanga w’iyi kipe kuva muri Gashyantare 2021, yasimbuwe na CIP Umutoni Claudette wanabaye umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe siporo.

Amakuru ISIMBI yamenye kandi yizewe ni uko Police FC yahawe uburenganzira bwo gukinisha abanyamahanga.

Ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 7 Nyakanga 2023 nibwo ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda bwahaye umugisha icyifuzo cya Police FC cyo gukinisha abanyamahanga.

Bivugwa ko ku ikubitiro yamaze kumvikana n’umurundi wakiniraga Kiyovu Sports, Bigirimana Abedi.

Police FC yemerewe gukinisha abanyamahanga
CIP Umutoni Claudette yagizwe umunyamabanga wa Police FC
Bivugwa ko yamaze kumvikana na Kiyovu Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Emery cyuzuzo
    Ku wa 9-07-2023

    Nibyiza ariko abana babanyarwanda uwutaribwige gukora ashyizeho umwete kamubayeho ndakurahiye

IZASOMWE CYANE

To Top