Siporo

Police FC yasinyishije umukinnyi mushya

Police FC yasinyishije umukinnyi mushya

Police FC yamaze gisinyisha umukinnyi ukina mu kibuga hagati, Rutonesha Hesbon wakiniraga ikipe ya Gorilla FC.

Uyu mukinnyi usanzwe ari n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 akaba yasinyiye Police FC amasezerano y’umwaka n’igice.

Hesbon Rutonesha ni umusore ugaragaza impano itangaje akaba yarakuriye mu ishuri ryigisha umupira ry’Isonga.

Akaba aguzwe n’ikipe ya Police FC nyuma y’uko umutoza Mashami Vincent ashimye imikinire ye mu mukino w’umunsi wa 16 wabahuje tariki ya 20 Mutarama 2023 akitwara neza.

Asanze Police FC ku mwanya wa 7 n’amanota 24 mu gihe AS Kigali ya mbere ifite amanota 33.

Rutonesha Hesbon yasinyiye Police FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top