Siporo

Police FC yatsinze APR FC yegukana Super Cup (2024)

Police FC yatsinze APR FC yegukana Super Cup (2024)

Police FC yegukanye igikombe kiruta ibindi mu gihugu "Super Cup" itsinze APR FC kuri penaliti 6-5, ni nyuma y’uko iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Wari umunsi wo gukina igikombe kiruta ibindi mu gihugu (Super Cup 2024) akaba ari na wo mukino ufungura shampiyona ya 2024-25.

Uyu mukino wahuje APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona ndetse na Police FC yegukanye igikombe cy’Amahoro.

Ni umukino watangiye wihuta umupira uva ku izamu rimwe rijya ku wundi, ku munota wa 9, Niyibizi Ramadhan yagerageje ishoti rikomeye ariko umunyezamu arawufata.

Ku munota wa 13 Niyomugabo Claude yahaye umupira mubi Pavelh Ndzila awukoraho n’umutwe ugaruka mu izamu Kilongozi awushyira mu izamu ariko ukubita igiti cy’izamu abakinnyi ba APR FC bawukuramo usanga Muhadjiri ateye mu izamu unyura hejuru ya ryo.

Police FC wabonaga irimo irusha APR FC muri iyi minota, ku munota wa 16 yabonye kufura ku ikosa ryakorewe Ani Elijah, yatewe na Muhadjiri ariko Pavelh Ndzila awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

APR FC yabonye kufura ku munota wa 25 yatewe na Ruboneka ariko umunyezamu Patience awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

Mugsiha Gilbert yagerageje ishoti rikomeye ku munota wa 27 ariko umunyezamu wa Police FC awufata byoroshye.

APR FC na yo wabonaga yamaze kwinjira mu mukino, Victor Mboama yagerageje guterera inyuma y’urubuga rw’amahina ariko abakinnyi ba Police bawohereza muri koruneri.

APR FC yongeye kurokoka ku munota wa 39 ubwo Muhadjiri yateraga kufura ku ikosa yari akorewe ariko ukubita umutambiko w’izamu wudunda mu izamu ntiwajyamo. Amakipe yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yagiye arema uburyo bw’ibitego ariko kuyabyaza umusaruro biragorana.

Ku munota wa 68 APR FC yakoze impinduka 2, Victor Mboama na Mugisha Gilbert bavuyemo Mamadou Sy na Richmond Lamptey ni nako Police FC yakuyemo Djibril Akuki hinjiramo Simeon Iradukunda.

Abakinnyi nka Ruboneka Bosco, Niyibizi Ramadhan ku ruhande rwa APR FC bagerageje amahirwe ariko umunyezamu Patience ababera ibamba.

Ni nako Police FC abarimo Ani Elijah, Hakizimana Muhadjiri bageraje ariko biranga.

Ku munota wa 87, Police FC yakoze impinduka Mugisha Didier yasimbuye Richard Kilongozi ni nako ku ruhande rwa APR FC, Niyibizi Ramadhan yahaye umwanya Tuyisenge Arsene. Ku munota wa 90, Dushimimana Olivier yahaye umwanya Aliou Souane. Umukino warangiye ari ubusa ku busa bahita bitabaza penaliti 6-5.

Ku ruhande rwa APR FC; Niyigena Clement, Mamadou Sy, Aliou Souane, Byiringiro Gilbert, Umunyezamu Pavelh Ndzila bazinjije, Yussif Seidu Dauda na Richmond Lamptey bazihushije umunyezamu yazikuyemo ni mu gihe Police FC; Hakizimana Muhadjiri, Ani Elijah, Nsabimana Eric Zidane, Mugisha Didier, Iradukunda Simeon na Bigirimana Abedi bazinjije Yakubu arayihusha yayiteye hejuru

Police FC ikaba yegukanye igikombe, imidali na miliyoni 10 Frw ni mu gihe APR FC yahawe imidali na miliyoni 5 Frw.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top