Siporo

Police FC yavuze kuri Joackiam Ojera bivugwa ko yayisinyiye akaba arimo kuyigora

Police FC yavuze kuri Joackiam Ojera bivugwa ko yayisinyiye akaba arimo kuyigora

Ubuyobozi bwa Police FC nta byinshi bwifuza kuvuga kuri Joackiam Ojera bivugwa ko yagiye gukina mu Misiri yarabasinyiye imbanziriza masezerano bamuha n’amafaranga ariko akaba atifuza kuza kubakinira.

Mu mpera za Mutarama 2024 ni bwo Ojera yatandukanye na Rayon Sports yerekeza muri iyi kipe yo mu cyiciro cya mbere mu Misiri ayisinyira amezi 6.

Amakuru avuga ko ubwo yajyaga mu Misiri yasize asinye imbanziriza masezerano muri Police FC ndetse agira n’amafaranga ahabwa cyane ko yerekaga iyi kipe ko hari ibibazo ashaka gukemura.

Uyu mukinnyi nyuma yo kugera mu Misiri akitwara neza bivugwa ko yahise abona indi kipe imwifuza muri icyo gihugu akaba yumva atagaruka mu Rwanda bityo yamaze kumenyesha Police FC ko yumva ataza bamureka akabasubiza amafaranga bamuhaye ibintu Police FC idakozwa.

Mu kiganiro kigufi umunyamabanga wa Police FC yahaye ikinyamakuru ISIMBI, CIP Umutoni Claudette yirinze kugira icyo ibitangazaho, avuga ko atari mu bakinnyi batangiye imyitozo.

Ati “Twatangiye imyitozo, uwo mukinnyi ubwo mumubona?”

Joackiam Ojera yakiniraga Rayon Sports kuva mu ntangiriro za 2023 aho yayigezemo ari intizanyo ya URA FC yo muri Uganda mu gihe cy’amezi atandatu, ayifasha kwegukana Igikombe cy’Amahoro.

Mbere y’uko umwaka wa 2023-24 utangira, Ojera yari yongereye amasezerano y’umwaka umwe ayikinira amezi 6 aho Rayon Sports yishyuwe ibihumbi 20 by’Amadorali.

Ojera ntashaka gukinira Police FC nubwo ayifitiye amafaranga
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top