Police FC yamaze gusinyisha imyaka 2 umukinnyi w’Umurundi ukina asatira anyuze ku ruhande, Richard Bazombwa Kilongozi wakiniraga Kiyovu Sports.
Uyu mukinnyi wari umaze umwaka umwe muri Kiyovu Sports akaba yari asigajemo undi umwe, yabengutswe na Police FC.
Nyuma y’ibiganiro byamaze igihe, amakuru ISIMBI yamenye ni uko Police FC yamaze kwegukana uyu mukinnyi izajya ihemba miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda.
Uyu mukinnyi kandi yatanzweho miliyoni 45 aho 30 zigomba kujya muri Kiyovu Sports ni mu gihe umukinnyi we agomba gutwara miliyoni 15.
Muri Rayon Sports ho bamaze gutangaza rutahizamu w’Umurundi wakiniraga ikipe y’Amagaju FC aho yamutanzeho miliyoni 20 mu gihe cy’imyaka 2.
Rukundo Abdoul Rahman akaba yarashyize umukono ku masezerano yo gukinira Rayon Sports ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 28 Kamena 2024.
Muri iyi kipe kandi basinyishije amasezerano y’umwaka umwe, Niyonzima Olivier Seif, ni nyuma y’imyaka 5 ayivuyemo.
Seif yageze bwa mbere muri Rayon Sports 2015 avuye mu Isonga, yayivuyemo 2019 ajya muri APR FC batandukanye 2021 ajya muri AS Kigali, yavuyemo ajya muri Kiyovu Sports yari asojemo amasezerano.
Ibitekerezo
Nsabinana jbaptiste
Ku wa 30-06-2024Nishimiye amakuru yanyu
Niyo gisubizo joseph
Ku wa 30-06-2024Muduhe Aya onana turabakund