Siporo

Police FC yigaramye Danny Usengimana uyishinja kumwangira kujya gukina mu Bufaransa mu cyiciro cya mbere

Police FC yigaramye Danny Usengimana uyishinja kumwangira kujya gukina mu Bufaransa mu cyiciro cya mbere

Ubuyobozi bwa Police FC burahakana ibyatangajwe n’uwahoze ari rutahizamu w’iyi kipe, Danny Usengimana ko iyi kipe yamwimye urupapuro rumurekura (release letter) kugira ngo ajye gukora igeragezwa muri Nantes FC mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Danny Usengimana yashyizeho ubutumire yohererejwe na Nantes FC tariki ya 18 Nzeri 2023 ariko akavuga ko Police FC yamwangiye kandi nta n’amasezerano yari akiyifitiye.

Uyu rutahizamu usigaye wibera muri Canada aho yasanze umugore we muri Nyakanga 2023, yavuze ko atumva uburyo ikipe idafite gahunda yo kukongerera amasezerano kandi ayo ufite akaba yararangiye ikamuvutsa amahirwe nk’ayo akomeye ikamwima urupapuro rumurekura.

Mu kiganiro umunyamabanga wa Police FC, CIP Claudette Umutoni yahaye ikinyamakuru ISIMBI yavuze ko ibyo Danny Usengimana yavuze atari byo kuko bamusabye kubandikira kuri Email mu buryo bwemewe (official) ariko ntiyabikora.

Ati “Oya ntabwo ari byo. Yanyandikiye kuri whatsapp ayinsaba mubwira ko yanyandikira kuri email kuri kuko yabwiraga ko atari mu Rwanda, mubwira ko niba atari mu Rwanda yatwandikira kuri email mu buryo buri ‘official’ ayisaba natwe tukamusubiza, rero ntabyo yigeze akora.”

Ku kuba barayimwimye kubera ko hari imyenda yo hanze y’ikipe (relax kits) afite bamusabye gutanga, yavuze ko ari byo agifite iyo myenda ariko atari yo mpamvu kuko bamusabye kwandika ayisaba ariko ntabikore.

Ati “Yari azifite ariko ntabwo ari zo zatumye atayibona, urumva ntabwo yari mu Rwanda, twamubwiye kutwandikira mu buryo bwemewe (official) natwe tukamusubiza ariko ntabwo yigeze abikora.”

Ikindi kandi yavuze ko Danny Usengimana yasabye urupapuro rumurekura (release letter) muri Nyakanga 2023 ariko igihe yakiraga ubu butumure bwa Nantes FC muri Nzeri 2023 atigeze yongera kubasaba kuyisaba iyi ’release letter’ ababwira ko yabonye ubutumire.

Danny Usengimana yakiniye amakipe atandukanye arimo Isonga yakuriyemo ayivamo ajya muri Police FC 2015, 2017 yaje gusohoka ajya gukina hanze y’u Rwanda aho yikojeje muri Tanzania mu ikipe ya Singida United atatinze ahita ajya mu Misiri mu ikipe ya Tersana SC ari bwo muri 2018 yahitaga agaruka mu Rwanda muri APR FC yakiniye kugeza 2021 ajya muri Police FC.

Ntabwo Police FC yemeranywa na Danny Usengimana
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top