Nyuma yo gutsinda APR HC ibitego 26-17, ikipe ya Police HC yasoje imikino ibanza ya Shampiyona ya Handball mu bagabo iyoboye urutonde rwa shampiyona.
Uyu mukino usoza imikino ibanza ya shampiyona ya 2024, wabaye ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 28 Mata 2024 ku Kibuga cya Kimisigara.
Aya makipe yagiye gicakirana nyuma y’uko APR HC yari imaze gutsinda Nyakabanda ibitego 42-8 n’aho Police HC yo yari yatsinze Nyakabanda 54-10.
Wari umukino umeze nko kwihorera kuri Police HC kuko mu mitwe y’abakinnyi b’iyi kipe harimo igikombe cy’Intwari iyi kipe yaherukaga gutwarwa na APR HC.
Police HC yatangiye neza umukino neza aho yatsinze ibitego 4 APR HC itaratsinda na kimwe. Yakomeje kugenda imbere kugeza aho igice cya mbere cyarangiye Police ibifashijwemo n’abarimo Kubwimana Emmanuel na Mbesutunguwe Samuel iri imbere n’amanota 15-9.
Igice cya kabiri APR yagitangiranye imbaraga ishaka kugabanya ikinyuranyo cy’ibitego 9 yari yatsinzwe mu gice cya mbere, abarimo Karenzi Yannick, Jean Paul na Muhumure bagerageje kugeza aho hasigayemo 6 (21-15).
Kuba bamwe mu bakinnyi b’ingenzi ba APR HC batari mu mukino neza nka Uwayezu Arsene, umunyezamu wa mbere w’ikipe y’igihugu, byatumye Police HC ikomeza kubayobora.
Byatumye uyu mukino Police iwutsinda ishyizemo ikinyuranyo cy’amanota 11, warangiye ari ibitego 27-16.
Umutoza wa APR HC, Bagirshya Anaclet yavuze biteguye kuzitwara neza mu mikino yo kwishyura kuko ubu abakinnyi be batari bameze neza mu mutwe kuko bitabiriye imikino Nyafurika muri Algeria ariko bavayo badakinnye kubera imyuzure yabaye Dubai.
Ati "Mu buryo bw’imitekerereze ntabwo abakinnyi bameze neza kuko amarushanwa twagiyemo ntabwo twakinnye. Iyi kipe ihari ni yo yatsinze Police HC mu Gikombe cy’Intwari, turongera tubagarurire icyizere, muzabona indi APR imeze neza.”
Umutoza wa Police HC, CIP (Rtd) Ntabanganyimana Antoine, yavuze ko icyafashije ikipe ye gutsinda uyu mukino ari uko ubu abakinnyi be bamaze kumenyerana kandi bitoje neza.
Ati "Intsinzi y’uyu munsi iturutse ku myitozo. Ubushize twakinnye na APR, bamwe mu bakinnyi ari bwo bavuye mu yandi makipe. Ubu bamaze kumenyerana. Ubusatirizi bwacu bwari hejuru, ni bwiza.”
Mu yindi mikino yabaye mu mpera z’iki cyumweru, APR yari yatsinze Gicumbi HT ibitego 31-22 na ES Kigoma ibitego 37-23 mu gihe Police HC yatsinze UR Huye 38-11 na Gorillas 53-15.
ADEGI yatsinze UR Rukara 36-26 na Nyakabanda mpaga ya 20-0, ES Kigoma itsindwa na Gicumbi HT 26-41 naho Nyakabanda yongera guterwa mpaga na ADEGI mu gihe Gorillas yatsinze UR Huye ibitego 34-30.
Mu bagore, ES Nyamagabe yatsinze UR Rukara ibitego 26-11 na University of Kigali 27-11, ES Kiziguro itsinda Falcons 31-20 naho UR Rukara itsinda UR Huye 16-15.
Police HC ni yo yasoje imikino ibanza iyoboye Shampiyona n’amanota 24 kuri 24, ikurikiwe na APR ifite amanota 21.
Ibitekerezo
ADERIN
Ku wa 30-04-2024Andika Igitekerezo Hano dakunda