Siporo

Portugal yanyagiye Switzerland, muri 1/4 izacakirana na Maroc yakoze amateka

Portugal yanyagiye Switzerland, muri 1/4 izacakirana na Maroc yakoze amateka

Hasozwaga imikino ya 1/8 cy’igikombe cy’Isi cya 2022 kirimo kubera muri Qatar aho Portugal yanyagiye Switzerland ibitego 6-1.

Umutoza wa Portugal, Santos yari yahisemo kubanza ku ntebe y’abasimbura kapiteni w’iyi kipe, Cristiano Ronaldo ahitamo kubanzamo Goncalo Ramos.

Portugal ntabwo yoroheye Switzerland kuko ku munota wa 17 gusa, Goncalo Ramos yari afunguye amazamu ku mupira yari ahawe na Joao Felix.

Kuri koruneri yari itewe neza na Bruno Fernandez, Pepe yatsindiye Portugal igitego cya 2 ku munota wa 33. Amakipe yagiye kuruhuka ari 2-0.

Portugal yatangiye igice cya kabiri ishaka ibindi bitego maze Diago Dalot usanzwe ukinira Manchester United, ku munota wa 51 acomekera umupira mwiza Ramos ahita atsinda icya 3.

Portugal yarushaga cyane Switzerland wabonaga yaciriwe akarongo, yaje kubona igitego cya 4 ku munota wa 55 gitsinzwe na Raphael Guerreiro.

Nyuma y’iminota 3 gusa, Akanji yatsindiye Switzerland igitego ku mupira wari uvuye muri koruneri.

Goncalo Ramos wari mu bihe bye, yaje kongera kunyeganyeza inshundura ku munota wa 67 ku mupira yahawe neza na Joao Felix.

Rafael Leao yaje gutsinda igitego cy’agashinguracumu ku munota wa 90, ni ku shoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

Muri 1/4 Portugal ikaba igomba guhura na Maroc yasezereye Espagne iyitsinze kuri penaliti 3-0, ni nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije 0-0.

Ramos yatsinze ibitego 3
Pepe yishimira igitego yatsinze
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top