Siporo

Rafael York ashobora kudakina umukino wa Uganda

Rafael York ashobora kudakina umukino wa Uganda

Umukinnyi w’umunyarwanda ukina muri Sweden, Rafael York ashobora kudakina umukino wa Uganda kwishyura kubera uburwayi.

Rafael York ukinira AFC Eskilstuna, yakinnye umukino we wa mbere mu Mavubi ku wa Kane tariki ya 7 Ukwakira u Rwanda rutsindwa na Uganda 1-0 mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022.

Umukino wo kwishyura uzakinwa ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki ya 10 Ukwakira 2021, uyu mukinnyi akaba ashobora kudakina uyu mukino nyuma y’uko yarwaye ibicurane.

Uyu mukinnyi yakoze imyitozo y’ejo ku wa Gatanu, ariko akaba atagaragaye mu myitozo ya nyuma itegura uyu mukino bitewe n’uko yarwaye ibicurane.

Umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent, yavuze ko uyu mukinnyi akomeje kwitabwaho n’abaganga kugira ngo barebe ko yaboneka ku mukino ku Cyumweru.

Ati “Abakinnyi bose bameze neza muri rusange uretse Omborenga Fitina utarashoboye kuza kubera imvune yagize ku mukino ushize, York na we uyu munsi yabyutse atameze neza, yaje mu by’ukuri afite ibicurane, n’umukino ubanza yawukinnye abifite, ariko twageze hano bisa n’ibikomeje. Bizaterwa n’uko azaba yaramutse ejo, ari ku miti, abaganga bari kumwitaho.”

Andi makuru avuga ko uyu mukinnyi atishimiye uburyo yasimbujwe ku mukino ubanza wabereye mu Rwanda ndetse nyuma y’uyu mukino yifuje kuba yasubira muri Uganda adakinnye wo kwishyura.

Rafael York ashobora kudakina umukinonwa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top