Siporo

Rayon Sports ihanze amaso rutahizamu uyoboye abandi mu Rwanda

Rayon Sports ihanze amaso rutahizamu uyoboye abandi mu Rwanda

Mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino wa 2024-25, Rayon Sports ihanze amaso rutahizamu w’Umunya-Nigeria ukinira Bugesera FC, Ani Elijah.

Uyu mukinnyi urimo kwitwara neza muri Bugesera FC nubwo ikipe ye iri habi, ni umwe mu bakinnyi Rayon Sports itekereza kuba yakongeramo ngo aze kongera imbaraga mu busatirizi bwa yo imaze iminsi ifite ikibazo kuri uyu mwanya.

Uyu mukinnyi wasinye amasezerano y’imyaka 2 muri Bugesera FC mu mpeshyi ya 2023, ku mugoroba w’ejo hashize ubwo yari amaze guhembwa nk’umukinnyi watsinze igitego cyiza kurusha ibindi muri Gashyantare, yaciye amarenga ko bishoboka gutandukana na Bugesera FC.

Ati "Urabizi mu mupira w’amaguru ugerageza kuba watera imbere, ugerageza kuba waba uri mu mwanya mwiza ariko byose bijyana n’ibiganiro ndetse no kumvikana, nta kubeshye nitubona ikipe nziza tuzayirebaho."

Kugira ngo Rayon Sports imutware birasaba ko yumvikana n’umukinnyi ndetse akanumvikana n’ikipe ya Bugesera FC ikagura amasezerano ye.

Kugeza ubu Ani Elijah ni we uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi aho nyuma y’umunsi wa 24 amaze gutsinda ibitego 13 akurikiwe na Victor Mbaoma wa APR FC ufite 12.

Rayon Sports ihanze amaso Ani Elijah
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Is
    Ku wa 22-03-2024

    Turabakinda mubyangabo ni aime hano byangabo turikumwe

To Top