Siporo

Rayon Sports irashaka umunyezamu hasi hejuru

Rayon Sports irashaka umunyezamu hasi hejuru

Umutoa wa Rayon Sports, Haringingo Francis Mbaya yavuze ko abanyezamu bafite ubu bibasaba kuba bobonye undi mbere y’uko shampiyona itangira.

Ku munsi w’ejo Rayon Sports yerekanye abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2022-23 aho bakinnye umukino wa gicuti na Vipers SC yo muri Uganda ikabatsinda 1-0.

Umuntu wese wari muri Stade yatashye avuga ko Rayon Sports ifite ikibazo mu izamu, ni nyuma y’uko Hategekimana Bonheur wafashe uyu mukino yagaragaje guhuzagurika cyane.

Abandi banyezamu ba Rayon Sports ni Hakizimana Adolphe ufite ikibazo cy’imvine ndetse na Twagirayezu Amani baheruka kugura muri Bugesera FC na we watinze gutangira imyitozo.

Haringingo Fracis yemeje ko hari umunyezamu bari mu biganiro ugomba kuza mu maguru mashya ndetse ngo bibaye byiza bazatangira shampiyona yaraje.

Ati “Hari umunyezamu dushaka ushobora kuza vuba, azaza afatanye n’abandi kuko Adolphe afite imvune na Amani yatangiye imyitozo atinze, rero dukeneye umuzamu byihutirwa.”

Isoko ryo kugura abakinnyi mu Rwanda rizafungwa ku munsi w’ejo ku wa Gatatu tariki ya 17 Kanama ari nabwo uyu munyezamu ugomba kuba ari umunyamahanga azaba yamaze gusinyira Rayon Sports.

Nta gihindutse azaba ari umurundi Onesme Rukundo, gusa byagorana ko yahita akina umukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona aho Rayon Sports izakina na Espoir FC saa 18h kuri Stade Regional i Nyamirambo ku wa Gatanu tariki ya 19 Kanama 2022.

Haringingo Francis avuga ko Rayon Sports ikeneye umunyezamu mu maguru mashya
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top