Siporo

Rayon Sports ishobora gusinyisha abandi bakinnyi 2, umwe iramurwanira na APR FC

Rayon Sports ishobora gusinyisha abandi bakinnyi 2, umwe iramurwanira na APR FC

Nyuma yo kumara gusinyisha abakinnyi 7, Rayon Sports biravugwa ko isaha n’isaha iza gusinyisha abakinnyi babiri harimo Nkundimana Fabio wifuzwa na APR FC na Nkurunziza Felicien.

Ku munsi w’ejo ni bwo Rayon Sports yari yasinyishije Tuyisenge Arsène avuye mu ikipe ya Espoir FC.

Iyi kipe bivugwa kandi yamaze kumvikana na Nkurunziza Felicien na we wakinaga muri Espoir FC akaba yari na kapiteni w’iyi kipe.

Uretse uyu mukinnyi, Rayon Sports bivugwa ko isaha n’isaha Nkundimana Fabio ukina afasha ubusatirizi muri Musanze FC, na we ashobora gusinyira Rayon Sports, gusa amakuru avuga ko Rayon Sports itarumvikana neza na Musanze FC agifitiye amasezerano.

Uyu mukinnyi kandi bivugwa yifuzwa bikomeye n’ikipe ya APR FC ngo na we ibe yamwongera ku bandi.

Aba bakaba baza biyongera kuri Iraguha Hadji wavuye muri Rutsiro FC, Raphael Osalue, Mucyo Didier Junior na Ishimwe Ganijuru Elie bakiniraga Bugesera, Hirwa Jean de Dieu wakiniraga Marine Fc na Ngendahimana Eric wakiniraga Kiyovu Sports.

Nkundimana Fabio arifuzwa na Rayon Sports na APR FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top