Siporo

Rayon Sports ishobora gutangira shampiyona ibura abakinnyi 5 b’abanyamahanga

Rayon Sports ishobora gutangira shampiyona ibura abakinnyi 5 b’abanyamahanga

Ntabwo muri Rayon Sports ibintu bimeze neza aho mu gihe habura iminsi 3 gusa ngo itangire imikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2023-24, benshi mu bakinnyi ba yo b’abanyamahanga bataragaruka mu Rwanda.

Aba bakinnyi bagiye bagiye mu kiruhuko cy’iminsi mikuru, bakaba bataragaruka ndetse ikipe ikaba itazi igihe bazazira.

Rayon Sports ishobora gukina umukino wa Gasogi United w’umunsi wa 16 wa shampiyona idafite abakinnyi 3 bose bakomoka muri Uganda.

Abo bakinnyi ni ba rutahizamu 2; Joackiam Ojera na Charles Baale ndetse n’umunyezamu Simon Tamale bakibereye iwabo.

Aba bakinnyi bagiye kurira iminsi mikuru iwabo, bivugwa ko babwiye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko nta tike bafite bayiboherereza bakabona kuza, ibintu ubuyobozi bw’iyi kipe budakozwa kuko bitari mu masezerano, niba baragiye bakwiye gushaka uko baza. Bikaba bigoranye ko n’iyo baza uyu munsi bazakina uyu mukino kuko imyitozo 2 bakora umutoza atabakinisha.

Undi ni Umunya-Maroc, Youssef Rharb na we utaraza kuko yasabye uruhushya, iki kiruhuko yagikoresheje akora ubukwe.

Aba bakaba biyongera k’Umunya-DR Congo, Nzinga Luvumbu we wagiye kurirayo Ubunani avuga azahita agaruka amaze no gutora ariko akaba ataraza, aho avuga ko ngo yabuze indege, aba bakinnyi bose bikaba bigoye ko bagaragara ku mukino wa Gasogi United.

Charles Baale
Luvumbu Heritier na we ntaraza
Ojoer aracyari mu biruhuko
Simon Tamale usanzwe ari umunyezamu wa mbere ntabwo na we araza
Youssef Rharb aheruka gukora ubukwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top