Siporo

Rayon Sports itegereje ba rutahizamu babiri bakomeye muri iri joro

Rayon Sports itegereje ba rutahizamu babiri bakomeye muri iri joro

Nta gihindutse muri iri joro, Rayon Sports irakira ba rutahizamu babiri bakomeye umwe ukomoka muri Mali n’undi ukomoka muri Kenya.

Mu kiganiro n’itangazamakuru umutoza wa Rayon Sports aheruka gutanga, yavuze ko ikipe ye asigaje kuyubaka mu izamu ndetse no mu gice cy’ubusatirizi.

Ku mugoroba w’ejo hashize iyi kipe yasinyishije myugariro Rwatubyaye Abdul uheruka gutandukana n’ikipe ya FC Shkupi muri Macedonia.

Boubacar Traore ni rutahuzamu ukomoka muri Mali, akaba ategerejwe i Kigali muri iri joro aho aje gusinyira Rayon Sports kuyikinira mu mwaka w’imikino wa 2022-23.

Uyu rutahizamu yakiniye amakipe atandukanye arimo Adana Demirspor yo muri Turikiya, FC Zimbru Chișinău yo muri Moldova, Salitas yo muri Burkina Faso n’izindi.

Urutse uyu mukinnyi, Rayon Sports itegereje rutahizamu w’umunyakenya, Paul Were ushobora no usatira anyuze ku mpande na we ategerejwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu.

Uyu rutahizamu w’imyaka 28 yakiniye amakipe arimo Tusker FC na AFC Leopards z’iwabo muri Kenya n’andi atandukanye, yaherukaga muri Egaleo yo mu Bugereki.

Ku kijyanye n’umunyezamu we, bivugwa ko azaba yabonetse mu cyumweru gitaha, na we akaba agomba kuba ari umunyamahanga.

Boubacar Traore umunya-Mali ugomba kuza gusinyira Rayon Sports
Paul Were ukomoka muri Kenya na we ategerejwe muri Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top