Rayon Sports na Skol bizihiza imyaka 10 bakorana, bahembye abakinnyi w’ukwezi (Amafoto)
Uruganda rwenga ibinyobwa bismbuye n’ibidasembuye rwa ‘Skol Brewery Ltd Rwanda’ rufatanyije Rayon Sports bahembye abakinnyi bitwaye neza mu bagabo aho cyegukanywe n’umunyezamu ukomoka muri Senegal Khadime Ndiaye ni mu gihe mu bagore ari myugariro Uwimbabazi Immaculée.
Aba bakinnyi bahembwe bakaba baritwaye neza mu kwezi kwa Gashyantare 2024 aho Khadime Ndiaye yahigitse kapiteni w’iyi kipe Muhire Kevin ndetse na Tuyisenge Arsene.
Uwimbabazi Immaculée yahigitse Umunya-Kenya Judith Atieno n’Umurundikazi Keza Angelique. Muri ibi bihembo byatanzwe kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Werurwe 2024, abatsinze bashyikirijwe igihembo n’ibahasha irimo ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda ni mu gihe uwa kabiri n’uwa gatatu bahawe ibihumbi 50, uretse Kevin na Arsene bari mu ikipe y’igihugu bakaba bari buze kuboherereza.
Khandime Ndiaye akaba yashimiye Imana yamufashije akaba yegukanye iki gihembo. Ati “Ndishimye. Mbere na mbere ndashima Imana, bagenzi banjye bamfashije kubigeraho, abatoza n’abafana baza kudushyigikira.”
Uwimbabazi akaba yavuze ko atari we wegukanye iki gihembo ahubwo byagizwemo uruhare na bagenzi bakinana, ashimira Imana yabimushoboje.
Rayon Sports na Skol barizihiza imyaka 10 bamaze mu mikoranire
Mbere y’umuhango wo guhemba abakinnyi bitwaye neza, habanje umwiherero wahuje Skol na Rayon Sports mu rwego rwo kureba uko imikoranire yagenze mu myaka 10 ishize bamaze bakorana, ibyagenze neza byo kwishimira n’ibitaragenze neza bakareba uko byakosorwa.
Umuyubozi wa Rayon Sports, uwayezu Jean Fidele yavuze ko bishimira uburyo imikoranire yagenze muri iyi myaka 10.
Ati “icya mbere twakishimira ni uko Skol yagize uruhare mu mibereho ya Rayon Sports mu buryo bw’amikoro, murabizi amakipe yacu musanga yirya akimara. Na bo bishimira ko iyo myaka 10 tumaze dukorana twabahaye kugaragara, dutuma imenyekana abakunzi bacu nk’ikipe ifite abakunzi benshi bakanywa ibinyobwa bya bo. Turifuza gukomeza kumvisha abakunzi ba Rayon Sports uruhare rwa Skol muri Rayon ibyabaye bikikuba inshuro 2.”
Emmanuel Laumonier ushinzwe ubucuruzi muri Skol, yavuze ko bishimira igihe bamaze bakorana na Rayon Sports kuko buri ruhande rwa byungukiyemo.
Rayon Sports yatangiye gukorana na Rayon Sports kuva 2014 ubwo basinyaga imyaka 5 maze muri 2017 baravugurura, yakomeje kugenda avugururwa kugeza ubu aho ahari azarangira 2026.
Ibitekerezo
Ahishakiye vianney
Ku wa 22-03-2024Ndabakunda cyane ndumufana was Rayon sport
Ahishakiye vianney
Ku wa 22-03-2024Ndabakunda cyane ndumufana was Rayon sport