Siporo

Rayon Sports twaravuganye kandi twarumvikanye - Omborenga Fitina

Rayon Sports twaravuganye kandi twarumvikanye - Omborenga Fitina

Omborenga Fitina yemeje ko yagiranye ibiganiro na Rayon Sports kandi bumvikanye buri kimwe, igisigaye ari we ugomba gufata umwanzuro.

Ku wa Kane w’icyumweru gishize ni bwo amakuru y’uko myugariro wo ku ruhande rw’iburyo wari usoje amasezerano muri APR FC, Omborenga Fitina yamaze gusinyira Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri yagiye hanze.

Gusa byaje kumenyekana ko uyu mukinnyi atigeze ashyira umukono ku masezerano yo gukinira Gikundiro.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Omborenga Fitina yemeje ko yaganiriye na Rayon Sports ndetse bumvikanye igisigaye ari uko afata umwanzuro.

Ati "Rayon Sport kumvikana twarumvikanye neza nta kibazo, tugira n’ibyo twemeranywa nta kibazo, ariko hari ibyo nk’igitegereje nk’uko nabikubwiye, hari ibyo nkiri kurebaho, ndashaka gufata icyemezo rero vuba aha bitewe n’ibyo mbona imbere yanjye."

Yakomeje avuga ko kudasinyira Rayon Sports atari amakosa ya yo ahubwo ari we ukirimo kubyigaho neza ariko vuba azafata umwanzuro.

Ati "kuba ntarasinyiye Rayon Sports si ikibazo cy’abayobozi ba yo cyangwa iki, ni ikibazo cyanjye kuko abayobozi ba Rayon Sports bo twaraganiriye ibintu byose bigenda neza ku murongo uko twabyumvikanye ariko ikibazo ninjye nk’uko nabikubwiye ko ntegereje kugira ngo mbanze ndebe ese kugenda birashoboka cyangwa ndebe niba naguma hano nkafata icyemezo."

Amakuru avuga ko impamvu Omborenga Fitina adasinyira ikipe iyo ari yo yose hano mu Rwanda ari uko hari amakipe yo hanze y’u Rwanda bakirimo kuvugana azafata umwanzuro nyuma yo kumenya uko bihagaze.

Amakuru aturuka mu bantu ba hafi be ni uko we yamaze gufata umwanzuro, mu gihe cyose yaguma muri shampiyona y’u Rwanda azakinira Rayon Sports kereka yabayeho izindi mpamvu zitunguranye.

Omborenga Fitina yemeje ko yamaze kumvikana na Rayon Sports asigaje kureba amakipe yo hanze bari mu biganiro uko bizagenda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top