Ikipe ya Rayon Sports y’abagore yamaze gutandukana n’abakinnyi 7, umutoza umwe ndetse n’umuganga.
Iyi kipe yatwaye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere n’igikombe cy’Amahoro ku mwaka wa yo wa mbere, irashaka kwiyubaka birenze uko yari imeze umwaka ushize.
Rayon Sports izahagararira u Rwanda mu mikino ya CECAFA izaba muri Kanama 2024 muri Ethiopia aho bazaba bashaka itike yo kuzakina Champions League.
Ikaba rero yagombaga gukora impinduka ikagira abo isezerera ikagura abashya baje kuyongerera imbaraga kugira ngo ibe yakwitwara neza ku ruhando mpuzamahanga.
Iyi kipe rero yamaze gusezerera abakinnyi barindwi barimo abanyezamu babiri, Itangishaka Claudine na Niyonsaba Jeanne.
Ba myugariro Uwanyirigira Sifa na Judith Otieno ukomoka muri Kenya, hari kandi Uwamariya Diane ukina mu kibuga hagati. Kankindi Fatuma Micky na Uwiringiyimana Rosine [Mbappe] bakina bataha izamu.
Rayon Sports kandi ikaba yarekuye umutoza w’abanyezamu, Nzeyimana Ramadhan n’umuganga Uwimana Illumine.
Ibitekerezo
Moise IRADUKUNDA
Ku wa 19-06-2024Reka twizere ko nta numwe tuzabona agiye mu ikipe ya APR WFC