Siporo

Rayon Sports y’abagore yageze ku isoko ihera muri mukeba

Rayon Sports y’abagore yageze ku isoko ihera muri mukeba

Rayon Sports y’Abagore yageze ku isoko yitegura umwaka w’imikino utaha ihera muri mukeba AS Kigali ikuramo umunyezamu, Ndakimana Angeline.

Uyu munyezamu usanzwe ari n’umunyezamu w’ikipe y’igihugu asinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Nyakanga 2024 ni bwo Rayon Sports yatangaje Ndakimana Angelique w’imyaka 23.

Rayon Sports izakina CECAFA izabera muri Ethiopia muri Kanama mu gushaka itike ya CAF Champions League, yanongereye amasezerano y’imyaka ibiri abakinnyi ba yo babiri Uwase Andersène na Mukantagara Josélyne.

Biteganyijwe ko Rayon Sports y’abagore izatangira imyitozo ejo ku wa Gatanu saa 10h00’ mu Nzove aho isanzwe ikorera imyitozo.

Angelique yasinyiye Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top