Siporo

Rayon Sports yaba yatewe mpaga?

Rayon Sports yaba yatewe mpaga?

Biravugwa ko Komisiyo ishinzwe amarashanwa muri FERWAFA yumva Rayon Sports ikwiye guterwa mpaga mu mukino wo kwishyura wa 1/8 mu gikombe cy’Amahoro, ni nyuma y’uko yanze gutangaza ikibuga izakiriraho Intare FC ku gihe. Aya makipe yombi yatumijweho na Komisiyo ishinzwe amarushanwa muri FERWAFA.

Ni umukino uba warabaye ku wa Gatatu tariki ya 8 Werurwe 2023 ariko kubera ko Stade Muhanga yari kuwakira hari kubera umunsi w’abagore byatumye mbere y’amasaha 24 ibwira FERWAFA ko izakirira mu Bugesera, babikojeje Intare FC zirabyanga kubera ko nta masaha 48 yari arimo nk’uko amategeko abiteganya.

Nta kintu FERWAFA yabwiye Rayon Sports kugeza ku wa Gatatu irimo yitegura kujya ku mukino yandikiwe ibarawu iyibwira ko umukino usubitswe kuko ikibuga kiri bwakire uwo mukino hari bubere imikino 2 (n’uwa APR FC na Ivoire Olympique niho wabereye) kandi bikaba bishoboka bashobora kugera mu minota yinyongera na penaliti kandi kikaba nta matara gifite.

Bamenyesheje iyi kipe ko umukino wimuriwe ku wa Gatanu tariki ya 10 Werurwe 2023 ikaba ifite kugeza saa 12h yamaze gutanga ikibuga kizakira umukino. Rayon Sports yahise isezera mu irushanwa ngo kubera ko riteguranye akajagari.

Bukeye bwa ho ku wa Kane yahise yandika ivuga ko nyuma y’ibiganiro na FERWAFA yemeye kugaruka mu gikombe cy’Amahoro.

Tariki ya 25 Werurwe 2023, FERWAFA yatangaje ko uyu mukino uzaba ku wa Mbere tariki ya 27 Werurwe 2023 mu Bugesera saa 15h00’ z
inabimenyesha Intare FC na Rayon Sports.

Intare zikaba zarateye utwatsi iki cyemezo zafashe nk’agasuzuguro, zandikira FERWAFA ziyimenyesha ko mu gihe cyose zitamenyeshejwe impamvu uyu mukino utabaye itariki yari iteganyijwe, zititeguye kuwukina ahubwo FERWAFA yazaba ari yo ikina na Rayon Sports.

Iti "Twasanze iby’umukino uteganyijwe mu ibaruwa no137/FERWAFA/2023 twe bitatureba, kuko inama zose zijyanye na wo nta n’imwe twatumiwemo, impande zitabiriye zikaba ari zo zizawukina."

FERWAFA yahise ikuraho uyu mukino ndetse ihita itumira mu nama perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele na perezida wa Intare FC, Katibito ariko Katibito ntiyigeze aboneka muri iyi nama yari iteganyijwe ku wa Mbere w’iki cyumweru.

Amakuru avuga ko Komisiyo ishinzwe amarushanwa yaraye iteranye yiga kuri iki kibazo ikivuye imuzi maze isanga Rayon Sports yarasezeye mu irushanwa nubundi yamaze kuvamo kuko amasaha yasabwe yo gutanga ikibuga ntacyo yigeze itanga.

Bivugwa ko iyi Komisiyo yasanze umwanzuro waba mwiza ari ukuyisezerera mu irushanwa gusa bikazemezwa na Komisiyo y’Ubujirire.

Komisiyo y’Ubujurire ya FERWAFA ikaba yamaze gutumizaho Rayon Sports na Intare FC ku munsi w’ejo tariki ya 1 Mata 2023 ku biro bya FERWAFA kugira ngo yumve impande zombi inagendeye ku byavuye muri Komisiyo ishinzwe amarushanwa ubundi ifate umwanzuro.

Rayon Sports yatewe mpaga
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Ernest
    Ku wa 31-03-2023

    None se iyo batera mpaga bayitera ikipe itarageze ku kibuga?
    Ikindi kandi kuba ferwafa yari yatanze amatariki yandi nuko yumvaga Rayon Sports iri mu kuri

  • Sembagare Peter
    Ku wa 31-03-2023

    Intare ni zubahwe. Rayon yigize Akali aha kajyahe

IZASOMWE CYANE

To Top